IGIHE

Ibyo wamenya kuri album nshya ya Teta yakozweho n’uwakoze ku ya Stromae

3 14-03-2019 - saa 15:12, Uwiduhaye Theos

Teta Diana uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, ku wa 15 Werurwe azasakaza album ye ya mbere yise ‘Iwanyu’ ku miyoboro itandukanye ya internet igurishirizwaho indirimbo.

Uyu muhanzikazi utegerejwe mu Rwanda mu gitaramo kizaba ku wa 29 Werurwe 2019, yavuze ko muri iki gitaramo azaboneraho umwanya wo gusogongeza abakunzi be kuri iyi album ye ya mbere, ateganya kumurikira abakunzi be mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka.

Iyi album yise ‘Iwanyu’ yakozweho n’abatunganya umuziki batatu barimo Sander Villers wafashe amajwi, Didier Touch wamamaye mu muziki nyarwanda wayunguruye amajwi na Pieter De Wagter wanakoze album ya kabiri ya Stromae yitwa Racine Carrée wahuje amajwi n’umudiho.

Indirimbo 12 zose ziri kuri iyi album ya Teta Diana zicuranze mu buryo bw’umwimerere aho yafashijwe n’abacuranzi icyenda.

Zirimo iyitrwa Iwanyu, Juru ryanjye, See me, Uwanjye, Burning, Birangwa, Ndaje, Hello, Turn around, Call me, None n’ejo, ndetse na Sindagira unsange ya Théophile Ntibahanana yamenyekanye muri Karahanyuze.

Teta yabwiye IGIHE ko iyi album yamutwaye igihe n’amafaranga. Ati“Naherukaga mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize. Maze imyaka hafi itatu i Burayi, album ubwayo nayikoze umwaka wuzuye mu bihe bitandukanye urumva ko atari ibintu byoroshye.”

Teta agiye gushyira hanze album ye ya mbere iriho indirimbo 12

Akomeza avuga ko gutunganya album byamubereye ishuri, ati“Imbogamizi zari nyinshi gusa iki ni cyo gihe mbashije kubitunganya byose. Kuri njye iyi album yambereye ishuri inyigisha byinshi ku muziki haba mu kuwukora ndetse no kuwucuruza. Ntacyo nabona mbinganya.”

Avuga ko ikintu gihambaye ayitezeho ari uko izabimburira indi mishinga afite imbere igomba kumugeza ku rwego yifuza, akavuga ko yayishyize ku miyoboro icuruza ibihangano kandi bitamenyerewe cyane ku bahanzi bo mu Rwanda kubera ko yahinduye imikorere bitewe n’aho yifuza kugera.

Uyu mukobwa yavuze ko mu Rwanda akumbuye bikomeye umuryango we ariko na none yifuza no gutega moto kuko atabiheruka.

Ku Cyumweru tariki 17 Werurwe ateganya gushyira hanze amashusho akubiyemo inkuru mpamo y’uko iyi album yakozwe.

Birangwa ni imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri iyi album

Uyu mukobwa avuga ko akumbuye umuryango no kugenda kuri moto
Teta Diana amaze umwaka n'imisago ari gukora kuri album ye ya mbere
Mu mpera z'uku kwezi, Teta azaba ari i Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fils 2019-03-14 15:48:29

ark bapfa iki nokwambara ubusa aririmba ijwiryiza rya kinyarwanda ark ati ntiyambitse ubusa ngo ndate amagongoro yokumugongo ibisatsi bisumbe ibikangaga sinaba ndunustar mana we

2
Munyarwanda 2019-03-14 12:45:46

Teta, ufite impano y’umwimerere, impano igoye kuyisobanura mu magambo. Ndi umunyamahirwe kuba narakuze mu rungano rwawe. I am blessed to have lived to see your talent sprout and blossom. Keep it up.

3
Tama 2019-03-14 09:45:42

Hahaha ndabona ari cover y’ibyasti passi we baguhoye ubusa

Kwamamaza