IGIHE

Hagiye gutangizwa umushinga wo gushakisha urubyiruko rufite impano yo kuririmba mu gihugu hose

2 29-05-2019 - saa 17:04, IGIHE

Rwanda Future Music Organization igiye gutangiza umushinga ugamije gushishikariza urubyiruko kwihangira umurimo no kwizigama binyuze mu mpano bafite.

Uyu mushinga wiswe ‘Ejo Heza’ uzanyura mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali.

Ku ikubitiro ku wa 23 Kamena uzatangirira muri Nyarugenge, ku wa 20 Nyakanga ukomereze mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba, i Rubavu ku wa 24 Kanama, ku wa 21 Nzeri ukomereze i Nyamasheke n’i Musanze.

Tariki 5 Ukwakira hazatoranywa abanyempano mu karere ka Rusizi, bajye i Karongi ku wa 2 Ugushyingo. I Huye mu majyepfo bazatoranywa ku wa 26 Ukwakira, basoreze mu Ruhango ku wa 30 Ugushyingo.

Umunsi nyir’izina wo gutoranya abanyempano bahiga abandi uzabera mu karere ka Gasabo ku wa 21 Ukuboza 2019 hatoranywa abanyempano batanu barushije abandi ku rwego rw’Igihugu.

Mutasire Eric uhagarariye Rwanda Future Music Organization yateguye iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko aya marushanwa areba cyane cyane abahanzi b’indirimbo.

Ati “Ni amarushanwa y’indirimbo. Buri muhanzi azakora indirimbo ijyanye n’insanganyamatsiko yiyumvamo. Abazitwara neza mu ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali bazarushanwa ku rwego rw’Igihugu. Buri ntara izahagararirwa n’abantu batanu”.

Buri muhanzi azajya atoranya insanganyamatsiko muri izi zikurikira: ukwiteganyiriza, amajyambere, inshingano, ubwitange, umurimo, umucyo n’agaciro.

Kwiyandikisha bizajya bibera ahagomba kubera igikorwa kandi ni ubuntu.

Amarushanwa azajya abera ku nzu z’imyidagaduro z’urubyiruko mu karere kabereyemo igikorwa.

Abahanzi batanu bazatoranywa bazakurikiranwa mu gihe cy’umwaka mu bikorwa byabo bya muzika bagirwa inama, kubafasha gukora ibihangano, gutegurwa mu gihe bagiye kwitabira ibitaramo n’ibindi.

Uyu mushinga wiswe ‘Ejo Heza’ uzanyura mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ndayisenga jean Marie Vianney 2019-06-20 23:38:28

Ndashima cyane iyigahunda gusa bazagerageze izabemo ukuri ntakubera cyangwa ikimenyane Gusa ndabona umugi was kigali udafite igihe uzakorera amarushanwa kdi bawushyize kurutonde rwahazaturuka abahanzi Nonese bazarushanwa final gusa

2
Munezero Aline 2019-06-01 00:17:21

Turaabashimiye kubwiki gikorwa nonese gospel zashoboka ko zakorwamo murakoze

Kwamamaza