Safi Madiba nk’umuhanzi wigenga yasohoye indirimbo afatanyije na Meddy

34 14-11-2017 - saa 08:52, Munyengabe Murungi Sabin

Niyibikora Safi wahoze aririmba Urban Boyz yatangiye ibikorwa bye bwite mu muziki nyuma y’igihe gishize asezeye ku itsinda yari amazemo imyaka icumi, yahereye ku ndirimbo yahuriyemo na Meddy.

Safi ukunda kwiyita Madiba amaze iminsi irenga icumi atangaje byeruye ko yasezeye muri Urban Boyz nyuma yo kwisuzuma agasanga ‘nta musaruro ufatika akura mu gukorera mu itsinda’ bityo yiyemeza gukomeza ubuhanzi ku giti cye.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi akora indirimbo ze bwite ndetse imishinga yahereyeho yatangiye kuyishyira hanze. Safi Madiba yasohoye indirimbo ya mbere nk’umuhanzi utangiye urugendo rushya, iyi yayise ‘Got It’ akaba ayifatanyije na Meddy.

Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer MadeBeat ukorera mu Rwanda muri Monster Records naho amashusho yayo akaba yarakozwe na Producer Sasha Vybz, Meddy na Safi bagiye kuyafatira mu Mujyi wa Kampala.

Mu kiganiro na IGIHE, Safi Madiba yavuze ko nyuma yo gutangira urugendo rushya yihaye intego yo gukoresha imbaraga zose umuziki we ukamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Icyo mpanze amaso muri iki gihe ni ugukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga. Ndashaka gukora ibintu bifite ireme ku buryo ubona ko biri ku rwego mpuzamahanga, ndashaka gukora cyane kurusha uko ntakoze mbere kugira ngo umuziki wanjye ugere ku rwego nifuza menyekane mu mahanga.”

Yongeyeho ati “Nahereye ku ndirimbo yanjye nahuriyemo na Meddy, nakoze ibishoboka nyiha ireme haba mu gutunganya amajwi ndetse n’amashusho yayo. Ikindi ni uko indirimbo zose nzakora nyuma y’iyi mpereyeho nzakora ibishoboka zize zifite ireme ari nabyo nifuza ko bigomba kuzangeza ku rwego mpuzamahanga simenyekane mu Rwanda gusa.”

Safi Madiba yahereye ku ndirimbo yakoranye na Meddy bise 'Got It'

Safi Madiba umaze iminsi muri Tanzania mu bikorwa bya muzika ngo aritegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye na Meddy hanyuma mu minsi ya mbere y’umwaka wa 2018 agahita asohora umushinga ukomeye yafatanyije na Rayvanny ukorera muri Waasafi Records kwa Diamond.

Safi Madiba arifuza kuzakoresha imbaraga zose akamenyekana ku rwego mpuzamahanga
Producer Sasha Vybz ni we uri gutunganya amashusho y'indirimbo ya Safi na Meddy
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Hagenimana Felician 2017-11-28 12:22:29

komerezaho turikumwe turakwemera 2

2
Callixiste 2017-11-17 02:36:46

ndabona Ibyo Safi Yakoze Aribyo Kd Turamwemera.

3
Donath 2017-11-16 23:24:16

Safi Ni Umusore Ushoboye Ahubwo Azaterintambwe Akorane NabanyaNIGERIA Aho Umuziki Wa Africa Wihishe Murakoze.

4
vava 2017-11-16 21:46:21

Ubundi ikizakubwira umuhanzi utakwikorera wenyine nuko ajya gushaka uwo bafatanya yamenyereye ko bamukorera akaza ashyiramo igitero 1 none nyumvira iyi ndirimbo sha reka ntegereze ndebe

5
vava 2017-11-16 21:46:21

Ubundi ikizakubwira umuhanzi utakwikorera wenyine nuko ajya gushaka uwo bafatanya yamenyereye ko bamukorera akaza ashyiramo igitero 1 none nyumvira iyi ndirimbo sha reka ntegereze ndebe

6
claude 2017-11-15 10:47:31

sha iyi ndirimbo ahubwo iragabanya icyubahiro cya Meddy. Safi yimenyereje kuvanga n’ abandi naho ubundi aracyatangira.

7
uwiduhaye jean 2017-11-15 07:45:29

jyewe ukombibonandabo safi yariyariteguyecye.kabisa gusa baratubabaje.

8
Kaneza 2017-11-15 03:06:26

Safi sagihobe yishyuye meddy ngo amuzamure, ariko iyi ngoma nubufu kabisa, bro iki gihombo urikujyamo urabona uzakivamo gute. Nkayo mafaranga wahaye meddy wayashoye nko mubucuruzi ko wakunguka.

9
UMURYA 2017-11-15 00:55:25

Yeweeeeee mbega Safi uziko iyo Meddy ataririmbamo wagira ngo ni underground nayo ikishakisha !!!!ubuse koko iyaba ataruko azwi nindi warigukina iyi song???yatwihishemo igihe kinini kumbe yaragizwe nabo bari bafatanyije peee. ikindi nuko yagizwe na Licky yamwabikaga auto-tune . rwose uyu muvandimwe namugira inama yokuva mu muziki ataraseberamo akigira mubindi akareka gutwica cash ze(ubucuruzi...). jyewe ndumva uyu mutipe yabasubizaga inyuma (Urban B) nibatuze bikorere umuzi kandi bazabigeraho neza kuko ubona ntabwiyemezi bafite. Niba Safi yumva ashoboye nadukorere indirimbo ye wenyine tuzumve uko bimeze . Gusa ndumva amaze igihe arya HIT adakwiriye kuko hari abana bato babuze aho bamenera kubera abantu nkabangaba kandi bo bashoboye peeee. Murakoze

10
Turatsinze Jamvier 2017-11-14 18:41:54

safi Mwifurije Amahirwe Gusagusa!!!!!

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza