Princess Priscillah yatangiye kwitegura kugaruka mu Rwanda

4 12-01-2018 - saa 12:05, Munyengabe Murungi Sabin

Umuratwa Priscillah[Princess Priscillah] ukorera umuziki aho yiga muri Amerika yatangiye kwitegura urugendo agomba kuzakorera mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2018.

Princess Priscillah amaze “imyaka” ine n’imisago muri Amerika, aba i Texas. Yagiyeyo muri Nyakanga 2013 agiye kuhakomereza amasomo ya kaminuza.

Yabwiye IGIHE ko bitarenze uyu mwaka wa 2018 amaze gukiranuka n’amasomo yihaye intego yo kuzahita agaruka mu Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo ndamenya neza itariki ariko mfite gahunda idahinduka ko nzaza uyu mwaka. Ndateganya kuza vuba kuko ndateganya gukora ibitaramo hirya no hino ku Isi menyekanisha album ndi gukora, nzanakora igitaramo mu Rwanda.”

Yongeraho ati “Kutavuga igihe nyacyo nzazira ni uko nta tariki ihamye mfite ariko ndifuza ko uyu mwaka warangira nje iwacu mu Rwanda.”

Priscillah yavuze ko yamaze gushyira hanze indirimbo ya Gatanu mu zizaba zigize album ye ya mbere mu muziki. Ubu iyo yasohoye yitwa ‘Warandemewe’ yakozwe na Producer Lick Lick.

Yagize ati “Mfite gahunda yo gusohora indirimbo imwe imwe, zimwe mu zigize album yanjye nk’uko nari nabitangarije abantu. Iyi ndirimbo ‘Warandemewe’ ni ya gatanu kuri album.”

Yongeraho ati “Ikintu cy’umwihariko ni uko ari album izakundwa n’abakunzi b’umuziki bose. Iriho injyana zitandukanye zimwe abantu bari bataranumva ndirimbaho. Ni nk’umutsima waribwa n’abantu bose.”

Princess Priscillah aritegura gusohora album ya mbere

Princess Priscillah yahaye abakunda umuziki we integuza yo kuzabagezaho amashusho ya ‘Warandemewe’ mu minsi ya vuba. Nyuma ngo azakomeza gusohora indirimbo zizaba zigize album ye.

Princess Priscillah yiga Kaminuza i Texas muri Amerika
Uyu mukobwa yagiye muri Amerika muri Nyakanga 2013
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hermogene 2018-01-14 13:58:37

Uyu mukobwa ararenze

2
U fran 2018-01-12 16:40:07

Uyu mukobwa ndumva arusha abandi bakobwa bose bo mu Rwanda na Knowless ntiyafungura udushumi twinkweto ze!!
Go go Priscillah

3
king jemusi 2018-01-12 12:33:37

ubwo nawe aje gushaka Inote mubitaramo

4
Guillaume Gasirimu 2018-01-12 06:04:00

Nibyiza kbs

Kwamamaza