IGIHE

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo yamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

5 13-03-2019 - saa 13:30, Muvunyi Arsène

Iyi ndirimbo yitwa "Abarinzi b’amateka", yumvikanamo amagambo yo kwamagana ipfobya n’ihakana rya Jenoside. Ni indirimbo ya mbere ijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ashyize hanze nyuma y’uko afunguwe.

Muri iyi ndirimbo atangira avuga ko “gupfobya amateka ni nko kwiyanduriza umwambaro, kuyahakana byo ni nko kwihakana abakubyaye.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kizito yatangaje ko yatangiye gutunganya ibihangano bishya byo kwibuka, iyi ndirimbo ikaba ari kimwe muri byo.

Yatangaje kandi ko yiteguye kuzifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka hirya no hino, ibintu yaherukaga mu 2013.

Ubwo Kizito Mihigo yafungwaga ntabwo ibihangano bye byongeye gukoreshwa ahantu hatandukanye harimo n’ibirimo ubutumwa bwo Kwibuka.

Izirimo ‘Twanze Gutoborerwa Amateka’, ‘Ijoro Ribara Uwariraye’, ‘Tugire Umutima wa Kimuntu’, zakoraga ku mitima ya benshi ariko ntibongeye kuzumva.

Yavuze ko ku giti cye ntawe abuza kuzikoresha ariko ko nta n’uwo yabitegeka.

Ati "Bitewe n’ubutumwa abantu bashaka gutambutsa cyangwa kumva, bashobora gukoresha ibihangano byanjye cyangwa ntibabikoreshe, ariko njye mba nabihimbye kugira ngo bifashe abantu kwibuka biyubaka"

Yatangaje ko by’umwihariko ateganya gushyira hanze indirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 ijyanye n’uyu mwaka.

‘Abarinzi b’Amateka’, ni indirimbo ya kane Kizito Mihigo ashyize ahagaragara nyuma y’ifungurwa rye muri Nzeri 2018.

Izabanje ni izivuga ku ijambo ry’Imana nk’iyitwa ‘Aho kuguhomba yaguhombya’, ‘Tereza w’Umwana Yezu’ na ’Uzabe Intwari’ yahimbiye kwizihiza umunsi intwari z’igihugu.

Amajwi y’iyi ndirimbo nshya ya Kizito yatunganyirijwe muri The Sound Studio ya Producer Bob mu gihe amashusho yafashwe na RDay Entertainment ya Producer Mussa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Muzigura 2019-03-16 10:19:56

Nsubize uwiyise Mborane : Niba Kizito yarapfobeje Jenoside, shikama nyine akwigishe ibibi byabyo. Ese ubundi ni urihe rukiko rwigeze rumushinja icyo cyaha ? Mwagiye mureka guhuragura ibigambo

2
Mborane 2019-03-14 21:44:36

Hahhh kizito we winsetsa,reka rwosw woww nagukuyeho ikizere pe,nawe ubwawe warayipfobeje mu gisobanuro cy urupfu,nahise nkivaho sinzongera kukwizera nabonyeko uri umuswa rwose kandi nawe ni ay inda.

3
mugwaneza valens 2019-03-14 03:00:42

mukomeze mwinjire munganzo neza maze abanyarwanda barusheho kubishimira ibihe byiza

4
dodos 2019-03-14 00:45:12

turagukunda kandi karibu twari tunyotewe nindirimbo zawe nziza zisobanutse cyane cyane muri ibi bihe bikunda kutugora.

5
Mike 2019-03-13 12:00:09

Très intelligent !

Kwamamaza