IGIHE

Ubwitabire buke bw’abantu ntibwabujije Rwanda Cultural Fashion Show kuba ku nshuro ya karindwi (AMAFOTO)

1 8-09-2019 - saa 12:06, Nsengiyumva Emmy

Ibirori ngarukamwaka bya Rwanda Cultural Fashion Show byibanda ku kwerekana imyambaro yo mu Rwanda rwo hambere, byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu mu nyubako ya KBC, nubwo ababyitabiriye bari bake cyane.

Ibi birori byatangiye hafi saa moya z’umugoroba, abamurika imideli yaba iya Kinyarwanda n’ikorerwa mu Rwanda bayimurikira abantu mbarwa bari mu cyumba. Nubwo batabaye benshi ariko uko amasaha yigiraga imbere niko umubare wagendaga wiyongera.

Ntawirema Célestin utegura Rwanda Cultural Fashion Show yatangarije IGIHE ko ubuke bw’abantu bwatewe nuko mu Mujyi wa Kigali habereye ibindi birori bitandukanye bijyanye no Kwita Izina.

Ati ”Ibi birori tuba tumaze umwaka tubitegura tuba tumaze hafi amezi atanu twamamaza, rero byari bigoye guhindura itariki ariko nanone byari bigoye ko tubona abantu twashakaga, ni ukwihangana ariko nanone dushimira bake babonetse.”

Yakomeje avuga ko ikibazo bakibonye kandi bagiye kugikosora, ku buryo mu mwaka utaha kitazababaho, ahamya ko badacitse intege ahubwo bagiye kugerageza gukora cyane ku buryo umwaka utaha bizagenda neza.

Muri iki gikorwa cyahawe iminsi itatu, ku wa 5 Nzeri 2019 habaye imurikagurisha ry’imideli inyuranye ikorerwa mu Rwanda, imurika ryageze no ku munsi nyir’izina ribera kuri KBC.

Hakozwe kandi ikiganiro nyunguranabitekerezo ku wa 6 Nzeri 2019, hagamijwe kuganira ku rugendo rw’abahanzi bari mu ruganda rwo guhanga no kwerekana imideli mu Rwanda n’ahandi.

Byatangiye abantu ari bake cyane
Gake gake abantu bagendaga baza nubwo batabaye benshi cyane
Ku ruhande haberaga imurika ry'imyenda ikorerwa mu Rwanda
Imyenda ikorerwa mu Rwanda yerekanywe muri ibi birori
Igitaramo cyagiye kurangira abantu batangiye kuza nubwo nabo bari bake
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rukundo willy 2019-09-09 01:37:20

Mwari mwagerageje da kwambara nk’abakera, ariko rero abakera imbere muri mini nta collant bashyiragamo man habaga harimo boro yonyine, aho muba mwakishe kabisa

Kwamamaza