IGIHE

U Bubiligi: Ikibumbano Manneken Pis giheruka kwambikwa imishanana yadozwe na Moshions cyangijwe

5 24-08-2019 - saa 20:33, IGIHE

Abantu bataramenyekana bangije ikibumbano cyo mu Bubiligi cyamenyekanye nka Manneken Pis giheruka kurimbishwa imishanana yakozwe na Moses Turahirwa ufite inzu yambika ibyamamare yitwa ‘Moshions’.

Manneken Pis yambitswe imishanana ishushanya umuco w’abakurambere b’urwa Gasabo mu kwishimira imyaka 25 ishize u Rwanda rumaze rubohowe.

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bizihije umunsi wo kwibohora ku wa 3 Nyakanga 2018 mu Mujyi wa Bruxelles.

Moses Turahirwa uzwi nka Moshions yari yatumiwe muri iki gikorwa ndetse nyuma yacyo yahaye impano ikibumbano Manneken Pis. Yacyambitse umwambaro gakondo w’Abanyarwanda ‘Umushanana’ uri mu mbumbe y’imyambaro aherutse gushyira hanze yise ‘Inkingi’.

Nyuma y’igihe icyo kibumbano kiri i Bruxelles, abantu batazwi ahagana saa 10:30 mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama 2019 bacyangije.

Polisi yo mu gace giherereyemo yatangaje ko abo bantu basize icyo kibumbano kiri ku mihanda ya Chêne na Étuve i Bruxelles ibara ry’umuhondo.

7 sur 7 yanditse ko nta muntu ukekwa kubigiramo uruhare wari watabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi yatangaje ko “Tugiye gusuzuma amashusho ya camera ari hafi yacyo.’’

Manneken Pis yambitswe umushanana ku gitekerezo cya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’Umujyi wa Bruxelles;, iki kibumbano cyambitswe umwambaro gakondo wo mu Rwanda ku nshuro ya kabiri kuva mu 1618.

Ku wa 3 Gicurasi 1949 nibwo Umwami Mutara III Rudahigwa na we yahaye impano y’imyambaro iki kibumbano cya Manneken Pis.

Moshions yari yatamirije uruhanga rwa Manneken Pis Igisingo cyakundaga kwambarwa n’abami mu mutwe, yambaye umwitero n’Inkindi ikunda kwambarwa n’intore z’abagabo.

Manneken Pis ni kimwe mu bibumbano bikunze gukurura ba mukerarugendo benshi baturuka imihanda yose ku Isi bakaza kukireba. Cyahanzwe mu 1619 ariko mu 1965 kiza guhindurwa ikiriho uyu munsi.

Mu birori bikomeye kirimbishwa imyambaro y’ikirenga, mu kinyejana cya 18 cyarimbishijwe nibura inshuro enye muri buri mwaka.

Moshions yari iherutse kwambika Umushanana Robot yitwa Sophia ubwo yatangaga ikiganiro mu Nama ya Transform Africa yabereye i Kigali ku nshuro yayo ya gatanu muri Gicurasi 2019.

Iyi nzu imaze kuba ubukombe , ni iy’imideli ikomeye mu Rwanda kandi yambika abantu batandukanye b’ibyamamare barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Iyi nzu ya Moses Turahirwa w’imyaka 26 imaze kwamamara, yayishinze mu 2013 gusa mu 2015 nibwo yayandikishije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, nk’uruganda rukora rukanatunganya imideli.

Yatangiranye n’umudozi umwe ariko ubu afite abakozi bahoraho 13, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Turahirwa Moses wakoze umushanana wari wambitswe Manneken Pis
Ikibumbano Manneken Pis cyo mu Bubiligi giheruka kwambikwa imishanana yadozwe na Moshions cyangijwe
Moshions yambitse ikibumbano cyamamaye mu Bubiligi mu kwizihiza imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye
Abanyarwanda mu Bubiligi bizihije umunsi wo kwibohora, bifotoreje imbere ya Manneken Pis
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kavukire 2019-08-26 10:20:23

Njyewe nsanga inyito nziza yaba ababiligi bafite inkomoko mu Rwanda. Aba turcs, abarabu, abakongomani bavuga ko ari ababiligi bo muri Kongo. Uramutse uhuye nabo mu muhanda uri umupolisi ikavuga ngo toi le Kongolais ou toi le Marocain intambara yavuka.Sinzi niba aba uhuye nabo mu muhanda ukavuga uti toi le (la) rwandais (e) montre-moi ton permis de conduire yabyishimira. Nkabihuza n’inyigisho Afande Kabarebe ahora atanga yibutsa ubuzima bubi yabayemo i Buganda nubwo nyuma yaje gufata ubwenegihugu bwi’icyo gihugu.

2
iganze 2019-08-26 07:13:27

Kiriya kibumbano ko mbona kirabura nifuje kumenya icyo ubusanzwe igobanura ku babirigi.

3
Niyigena 2019-08-26 03:39:58

MWAGITEYE UMWAKU

4
Olive 2019-08-25 00:22:46

Nukuri ndumva binshimishije kubona uBubiligi bwizihiza umunsi wokwibohora birashimishijepe!!

5
Kadi 2019-08-24 13:58:48

Ubundi se ni gute ikibumbano kimeze kuriya cyambikwa nk’abami bacu bayoboye u Rwanda? Ndabona birimo ubwenge bucye cyane, ubukoloni ntabwo bwavuyeho, ahubwo bwahinduye isura!

Kwamamaza