IGIHE

Amasomo Shema yigiye mu Buyapani aho yamuritse akanagurisha imideli yahanze

0 7-09-2019 - saa 11:25, Nsengiyumva Emmy

Mu Buyapani mu Mujyi wa Tokyo haherutse kubera ibirori byo kumurika imideli byitwa Tokyo Africa Collection, aho abahanzi batandukanye bo muri Afurika kimwe n’abandi bo mu Buyapani bamuritse ibikorwa byabo. Muri aba harimo Umunyarwandakazi uhanga imideli Shema Charlotte.

Asanzwe afite inzu yitwa ‘Touch of Rwanda’ imaze umwaka urenga ikorera mu Mujyi wa Kigali aho afite n’amaduka abiri acuruza ibijyanye n’imideli.

Uyu munyarwandakazi wari witabiriye Tokyo Africa Collection yabwiye IGIHE ko yishimiye ibi birori ndetse ko yabonye ababyitabiriye banyuzwe n’imyenda yahanze.

Ati “Tukigerayo badutembereje u Buyapani, ubundi badusaba kubereka ibyo tuzamurika ngo barebe ubuhanga bikoranywe. Hariya ntabwo ari ugupfa kumurika imyenda gusa ahubwo babanza kureba niba ibyo ugiye kumurika biri ku rwego rwabo.”

Shema amaze kwitabira ibirori mpuzamahanga bibiri byo kumurika imideli kuko mu 2018 nabwo yitabiriye ibyabereye muri Korea y’Epfo.

Yakomeje avuga ko yashimishijwe bikomeye na none n’uburyo mu birori bya Tokyo Africa Collection imyambaro ye yakiriwe neza.

Ati ”Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi, byibuza abantu barenga igihumbi bari babyitabiriye, ariko wabonaga bishimiye imyambaro yacu, barayiguze ndetse barayikunze.”

Usibye kuba yarabonye abaguzi, uyu mukobwa yavuze ko yigiyeyo kubahiriza amasaha n’uburyo abantu bimenyereza gutegura ibitaramo babikorana ubushake.

Tokyo Africa Collection ni ibirori byo kumurika imideli byabereye mu Buyapani tariki 1 Nzeri 2019 ahari hitabiriye abahanzi bo ku mugabane wa Afurika.

Abamurika imideli bo mu Buyapani bafashije Charlotte kumurika imyambaro yari yakoze
Icyumba cyabereyemo ibi birori cyari cyakubise cyuzuye
Ibumoso ni umunyamideli Kaneza Lynka Amanda usanzwe amurika imideli mu Rwanda wafashije Charlotte (uri hagati) kumurika iye mu Buyapani, ndetse n'umuyapanikazi bari bakoranye
Imyambaro ya Charlotte yarakunzwe muri ibi birori
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza