Zari yeruye ko abagabo batabarika bakomeje kumutereta

7 8-05-2018 - saa 16:04, Dusabimana Aimable

Zari Hassan uri mu bagore bazwi cyane mu karere yahishuye ko nyuma yo gutandukana na Diamond Platnmuz amaze kubona abagabo batabarika bamusaba urukundo.

Urukundo rwa Zari na Diamond rwashyizweho akadomo ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana [Saint Valentin] biturutse ku mahitamo y’uyu mugore wavuze ko yasheshe uwo mubano ku bwo kunanirwa kwihanganira gucibwa inyuma, undi avuga ko yari yaramuburiye kwitegura kuzamubonana n’abagore benshi bitewe n’umwuga akora.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Snapchat, Zari yagize ati “Ndi njyenyine ku bw’amahitamo. Urutonde rw’abagabo bategereje ko dukundana ni igitangaza gusa ndi kuryoherwa n’ubuzima ku giti cyanjye none aha. Niba niteguye nzafungurira irembo undi muntu mu buzima bwanjye gusa ubu ni njye n’abana banjye gusa.”

Yakomeje avuga ko mu byo atekereza gukora muri uyu mwaka hatarimo gushaka undi musore ahubwo afite intego yo gufungura ikigo cyo ku rwego rukomeye mu bijyanye no gucuruza amafunguro no kuyagemura, ibyo yizeye ko azageraho ku bw’amasengesho no gukora cyane.

Kuva Zari yatandukana na Diamond nta musore uzwi baravugwaho kugirana umubano wihariye.

Umuririmbyi witwa Ringtone Apoko ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kenya ni we wigeze kwerura agatangaza ko agomba kwegukana Zari akamuhoza amarira yarize kubera Diamond.

Ringtone Apoko yabwiye Diamond ko atari umugabo wari ukwiriye Zari, areshya uyu mugore amuhamiriza ko yamaze gutegura ubushyo bw’inka zo gutanga mu muryango we ndetse akaba yaranamuteguriye inzu we n’urubyaro rwe azabatungiramo nubwo undi atigeze agira icyo abivugaho.

Muri iki gihe ngo ashishikajwe no kwita ku bana be cyane kurusha gushaka undi mugabo

Zari wemeje ko muri iki gihe ashakisha n’abagabo benshi amaze kwibaruka abana batanu barimo uwitwa Pinto, Quincy na Didy yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga ndetse n’abandi babiri Nillan Dangote na Latifah Dangote yabyaye kuri Diamond.

Ngo muri uyu mwaka nta busabe bw'umugabo umushaka ateganya kwakira
Zari amaze iminsi aguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover yatumye bamwe bamucyurira ko ari kwishimisha mu mitungo kubera irungu no kutagira umugabo
Zari yatanye na Diamond amuziza kujarajara mu bagore

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Caty 2018-05-10 06:12:50

Ngo arashaka umusore kandi amaze kubyara gatanu?
Ni ashake umusaza kandi banganya cash nibwo azagira umutuzo. Ni akomeza mu dusore twishakira amafaranga tuzajya tumara kuyahaga tujye kuyashakamo abandi bana batari baba injyo.

2
Aline 2018-05-10 00:39:19

Wowe Richard ndinde uba wakubwiye ngo uzisome jya uzisimbuka usome izindi kuko harabazikeneye

3
xxx 2018-05-09 11:36:36

ariko ibaze kujya kukarubanda ukavuga ko uteretwa nabagabo cg abagore benshi!!

4
iyakaremye 2018-05-09 04:52:20

asa n’igipupe

5
kanuma 2018-05-09 03:43:27

ibigoryi gusa

6
Luc 2018-05-08 15:20:46

Igihe turabemera ariko izo nkuru za bakobwa ba Tanzania ntago zitwubaka.

7
richard 2018-05-08 11:02:56

Izi nkuru zo muri z’abagore bo muri tanzaniya, nazo zirambiranye.

Kwamamaza