Zari yagaragaje intimba yibuka Ssemwanga bamwe bamwuka inabi

5 5-05-2018 - saa 18:09, Dusabimana Aimable

Zari Hassan yakomoje ku irungu yasigiwe n’urupfu Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo we, bamwe bamuhata incyuro bamubwira ko yibutse ibitereko yasheshe akayobera kwa Diamond wamuteye intimba kubera kwisirisimba mu bagore.

Ivan Semwanga yari umunyemari uzwi cyane muri Uganda gusa izina rye ryashinze imizi muri Afurika y’Uburasirazuba ahanini kubera urukundo rwe na Zari. Yitabye Imana ku wa 25 Gicurasi 2017, yaguye muri Afurika y’Epfo azize indwara yo guturika imitsi yo mu mutwe.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Gicurasi 2018, Zari yongeye gushyira ubutumwa kuri Instagram avuga ku ntimba yatewe n’urupfu rwa Ssemwanga. Yanakomoje kuri nyina [Halima Matovu Hassan] witabye Imana mu gitondo cyo ku wa 20 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Ntibyoroshye kwiyumvisha ko umwaka ugiye gushira Imana iguhamagaye, bindi hafi nk’ejo hashize. Nta munsi washira ntabasengeye na mama. Mukomeze kuruhukira mu mahoro.”

Yakomoje ku ifoto ya Ssemwanga mu bakimara kubyarana imfura yabo, ati “Mu kuri, twaturutse kure. Hano Don yari ateruye Pinto (ubu ni umusore w’ibigango) […] Urakumbuwe.”

Benshi mu basubije ubutumwa bwa Zari bamukomeje bamusaba kuzaha umurage mwiza abana yasigiwe na nyakwigendera, mu bindi bitekerezo abwirwa ko atari akwiye kugirana umubano uwo ari wo wose na Diamond kandi yari afite umugabo umukunda bagombaga kwishimana akiriho.

Zari na Ssemwanga babanye imyaka icumi nk’umugore n’umugabo babyarana abana batatu ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Nyuma umugore yagiranye umubano na Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika.

Zari yagaragaje ko afite irungu mu mutima yasigiwe na Ssemwanga

Nyakwigendera akiriho, mu bihe bitandukanye wasangaga umugore ashaka kububaha mu buryo bumwe, ariko buri wese agashaka kumwiharira nubwo byarangiye Diamond amwegukanye.

Urukundo rwa Zari na Diamond rwashyizweho akadomo ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana [Saint Valentin]. Icyo gihe, Zari yavuze ko yasize Diamond ku bwo kunanirwa kwihanganira gucibwa inyuma, ari nabyo byatumye bamwe bamubwira ko yari yarayobye ubwo yatangazaga ko akibuka Ssemwanga babanye mbere.

Mu bavuze ku butumwa bwa Zari, hari abamwibasiye bamubwira ko yagiye kwa Diamond yayobye
Bamwe mu bakurikira Zari bamusabye kuzaha umurage mwiza abana yasigiwe na Ssemwanga
Zari yabwiwe ko yayobye ajya kubana na Diamond
Zari yanavuze ko akumbuye umubyeyi we witabye Imana nyuma gato ya Ssemwanga

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jules 2018-05-06 15:49:36

Pole sana Zari kimwe Nabandi bahemuka iherezo ryanyu niryo gusa ubu kuko wibutse ko wahemutse amahirwe yo nyine usigaranye nukwihana kuko ugihumeka ibyo utishyuriye hano hari ahandi bikurindiriye abadamu benshi barahubuka kandi irari rirabazonze kandi ntabwo ryamarwa numuntu!message yawe ibe urugero kuri benshi nubwo isi ya none abantu benshi binangiye imitima ariko icyiza nuko icyo ubibye aricyo usarura uwo waba uriwe wese gusa ntitwiga

2
NSHIMIYIMANA 2018-05-06 15:03:43

Andika hano BIBAHO ABAGORE BUBUBAKURIKIRA AMAFARANGA KAND IBINTUARIBISHAKWA NIYIHANGANE IMANA IZAMWAKIRE MUBAYO

3
van 2018-05-06 04:39:01

zibaho se nyine wabonye isha itanba uta urwo wariwanbaye wamuteye kubabara aturika imitsi yubwonko wowe uri mumunezero na diamond wemeye ariko ko imana yakwishyuye ukaba uriguhobagirana abana ba diamond ntakindi gihenbo warukwiye uretse ko agushyiraho nawe abagore urafuha gicucu wibuka ko semwagaa nawe yunvise agahinda cecekaho we crocodile

4
Zamda 2018-05-06 02:07:17

Komeza kwihanga zari gusa yagusigiye abana ukomeze ubahe uburere naho aho bagiye niyo nzira yatwese.

5
Kevin 2018-05-05 13:07:14

Ihangane mushiki wacu Zari,gukora ikosa bibaho twese biradushikira ariko iciza nuko ubona ko wakosheje,gupfa navyo ni inzira ya twese kuko Imana niyo ipanga ubuzima bwacu.

Kwamamaza