Mariah Carey arashinjwa kwambara ubusa mu maso y’umugabo wamurindaga

7 9-11-2017 - saa 11:22, IGIHE

Umuririmbyi Mariah Carey yashyizwe mu majwi n’umwe mu bagabo bahoze bamucungira umutekano amushinja ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina mu bihe bitandukanye.

TMZ yatangaje ko umugabo wareze Carey yitwa Michael Anello yamaze kuvugana n’abamwunganira mu mategeko ndetse bategura ikirego kigomba kuzashyikirizwa inkiko. Muri iki kirego hakubiyemo ingingo zishinja ibyaha bitandukanye uyu muhanzi.

Michael Anello yavuze ko yakoreye Mariah Carey mu gihe kigera ku myaka itatu guhera muri Kamena 2015 kugeza muri Gicurasi 2017. Yavuze ko mu gihe cyose yamaze acunga umutekano w’uyu muhanzi ngo yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina inshuro nyinshi arenzaho kumwambura amafaranga yakoreye.

Anello yashimangiye ko nyirabuja yakoraga uko ashoboye ‘akambara ubusa cyangwa utwenda tugaragaza ibice by’ibanga’ ku buryo uyu mugabo na bagenzi be bagombaga kubona ubwambure bwe.

Michael Anello yatanze urugero ubwo bigeze gukorera urugendo ahitwa Cabo San Lucas muri Mexico hanyuma Mariah Carey amutegeka kwinjira mu cyumba gufata imizigo undi akigeramo asanga uyu mugore yambaye agakanzu kabonerana kandi gafunguye ibifungo byose ku buryo yamubonye ubwambure.

Icyo gihe Anello ngo yashatse gusubira hanze ariko Mariah Careh amutegeka ko agomba kuhaguma akahava ajyanye imizigo. Uyu muhagabo yasobanuye ko mu gihe yamaranye na Mariah Carey mu cyumba ngo ntibigeze begerana.

Mariah Carey ngo yiyambikaga ubusa imbere y'umugabo wari ushinzwe umutekano we

Mu kirego cye kandi, Anello avuga ko hari amadolari $221,329.51 Mariah Carey yagombaga kumuhemba ariko arayamwambura hakiyongeraho umushahara wa $511,000 yagombaga guhabwa atari mu kazi mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mariah Carey kandi ngo yatoteje kenshi Annello amwita umu-Nazi, ndetse ngo hari n’igihe yamubwiraga ko asa n’abantu bahoze bagize agatsiko ka KKK[Ku Klux Klan] karwanyaga abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Michael Anello na Mariah Carey ubwo bari kumwe i Londres bajya kuri Landmark Hotel kuwa 13 Mutarama 2017
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Turatsinze Jamvier 2017-11-14 19:57:39

ubwo Uwo Mugabo YArameze Ate Amubona Ko Nange Numvise Iyonkuru Nkumva Ndashize!! Uwihamagariye Sakabaka Ko Aba Afite Inyama Zuzuye Agatebo AriNge Winjiye Muri Iyonzu Nkasanga Yafunguye Ibipesu Niyo Haba Ntamatera Ihari Namwegeka Kwiyo Mizigo Yaragiye Gusohora Murakoze

2
Kumiro 2017-11-10 12:30:50

Kuki see mutekerezaa ko u mugabo wese agoomba kugwa mumutego windaya ngo nuko yamuheneye. Buriya si gout ze cyange ariyubaha

3
Karaha 2017-11-10 04:59:03

Uyu mutype akwiye guhanwa ariwe. Yamwicishije umushyukwe maze. Yagombaga kumuswera nk’uko nabandi babigenza. Ikibwa gusa. Araka puuuu! Uhura n’imboga ukazirebera gusaa

4
yuhi peter 2017-11-09 18:20:01

ikigabo kikibwa gusa ,,ahubwo wowe wakagombye kwishyura Marian Carey,, ubwose yakwishyura ahereye he he nubusambo wamuteye,,,hhhh uyu mugore arakaze wallah

5
Derrick 2017-11-09 14:35:40

niko babaye nta muco bagira

6
pj 2017-11-09 07:58:02

Ibyo birego n’iby’abana, mbiheruka muri primary school

7
kamaro 2017-11-09 06:13:22

Igisore cyikibwa gusa nonese urashaka aguhiki cyirenzeko yakwihaye kavune umuheto imboga zibona abana.

Kwamamaza