Umusore warongoye nyina wa Diamond yateje impaka

12 7-12-2017 - saa 11:44, Bukuru JC

Sanura Kasim, umubyeyi wa Diamond yemeje ko aherutse kurongorwa n’umusore wateje impaka, bamwe bavuga ko ashakanye n’akana gato naho uyu mugore akiregura avuga ko ‘nta mwana urongora’.

Kasim Sanura uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote mu itangazamakuru ryo muri Tanzania yagiranye ikiganiro na Dizzim Online ashimangira ko yamaze kurongorwa n’umusore bakundana bikomeye. Uyu mukecuru uri mu kigero cy’imyaka 50 yavuze ko bidatinze yitegura no kubyara umwana ugwa mu ntege Diamond Platnumz[umugabo wa Zari].

Umunyamakuru yabajije Sandra ati “Mu by’ukuri wararongowe?” Undi n’ibyishimo ku maso asubiza agira ati “Nararongowe, yego!” Yahise yerekana ikiganza bamwambitseho impeta ihamya ko yabonye umusore bakomezanya urugendo rw’urukundo.

Yabajijwe niba koko umusore wamurongoye ari umaze iminsi atukwa ku mbuga nkoranyambaga aryozwa ko yarongoye Mama Dangote asubiza agira ati “Ni uwo ni uwo! Ni muto gute se? Ntabwo ari muto. Iyo aza kuba muto ntabwo yari kundongora, ni mukuru.”

Sandra [aseka cyane] yanahamije ko mu mubano we n’uyu musore barushinze ngo yiteguye kubyara umwana uzaba ugwa mu ntege Diamond Platnumz. Ati “Naseeb[Diamond] azabona murumuna we igihe cyose. Mwebwe se ntimushaka umwana? Nuko rero nimutegereze umwana wa nyuma.”

Ababyeyi ba Diamond, Abdul Juma na Sanura Kasim, ntibakibana mu nzu kubera amakimbirane bagiranye mu gihe cyashize buri wese ahitamo kuba ukwe.

Abdul Juma[ubu aba wenyine ahitwa Magomeni, Dar es Salaam] yatandukanye na Sanura, Diamond afite imyaka itandatu y’amavuko. Mu byo bapfuye harimo ubwumvikane buke n’intonganya zahoraga mu muryango wabo.

Sanura Kasim umubyeyi wa Diamond aherutse kurongorwa bwa kabiri

Kuva Diamond yarushingana na Zari ibibazo byarushijeho gukaza umurego ndetse mu myaka igera kuri itatu bamaranye Abdul Juma yagiye yimwa amahirwe yo kubonana n’abuzukuru be.

Diamond yaguriye nyina inzu nziza n’imodoka zihenze mu gihe se Abdul Juma yirirwa yiyicira isazi mu maso.

Sandra Kasim na Zari bafitanye ubumwe bukomeye
Uyu mukecuru ni icyamamare muri Tanzania ku buryo no kuri Instagram akurikiwe n'abarenga ibihumbi 200
Diamond ngo agiye kubona murumuna we bidatinze
Abdul Juma se wa Diamond, baheruka kubana uyu muhanzi afite imyaka itandatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Alice 2017-12-08 12:28:39

Umukecuru????? Niba se ku myaka 50 mwita umugore umukecuru ba nyogokuru banyu bafite 80 bitwa iki? bibariye he niba yikundanira n’umusore bakarushinga aho kwiyandarika? Nyamara ari igisaza gifite 70 kirongoye inkumi ya 20 ntawe ukoma. Murebe ibibareba nta wafashwe ku ngufu. Iyi nkuru yunguye iki abanyarwanda????

2
TUlinawe john 2017-12-08 08:16:56

nishano yitesheje agaciro

3
Enllyck 2017-12-08 02:31:21

nc Kbx

4
Ndushabandi 2017-12-08 00:46:53

biratangaje(kaka)

5
h 2017-12-07 21:54:43

ni hatari, ubu ejobundi wabona numvishe ngo Mama wanjye yiboneye agasore😂😂😂

6
Jg, 2017-12-07 08:23:04

azamwemele

7
mosi 2017-12-07 07:21:01

shi umugore winkunguzi ni gito gusa wagirango yariye rwarubuto rwa Adam na EVA.

8
Miheto 2017-12-07 07:14:20

Ariko uyu mugore ni umunyamugisha koko
Urugo rwiza muvandi aba contre succes nibo benshi.Enjoy

9
subaru 2017-12-07 04:22:56

Bimaze kugaragara ko abagore bakuze aribo bagitanga neza kandi bakagira igitsina kiryoshye cyane. nange ubu inshuti zange tubyumva kimwe ni abagore guhera ku myaka 50 kuzamuka. abakobwa bato umuntu uzi ubwenge arabirinda cyane

10
maso 2017-12-07 04:18:43

Erega iraryoha cyane cyane kuwayigze uzi ukuntu iryoha. no mu Rwanda dufite abakecuru benshi birirwa barongorwa nabana bato babasore

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza