Umuryango wa Mowzey Radio wubatse inzu idasanzwe ku mva ye

0 5-05-2018 - saa 10:31, IGIHE

Umuririmbyi Mowzey Radio wakunzwe muri Good Life yitabye Imana ababaza abatari bake, umuryango wubatse inzu ku mva ye mu buryo bwo kumuha icyubahiro by’iteka.

Mowzey Radio yitabye Imana ku itariki ya 1 Gashyantare 2018. Yapfiriye mu bitaro i Kampala ajya gushyingurwa iwabo ku ivuko mu Karere ka Wakiso tariki ya 3 Gashyantare.

Chimpreports yatangaje ko nyuma y’amezi atatu Mowzey Radio amaze apfuye, umuryango we wafashe umwanzuro wo kubaka inzu ikikije imva ye mu buryo bwo gusigasira aho yashyinguwe no kumuha icyubahiro cyihariye.

Iyi nzu yubatse ku muzenguruko w’imva ya Mowzey Radio, bivugwa ko aho igeze yubakwa imaze gutwara amafaranga abarirwa muri miliyoni eshanu uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Uburyo umuryango wa Mowzey Radio wayubatsemo iyi nzu ngo bushushe n’izubakwa ku mva z’abami cyangwa abanyamafaranga mu buryo bwo guha icyubahiro imva ye no gushyiraho uburyo bwo kuzajya bibuka ubuzima bwe mu buryo bwihariye.

Umwe mu bubatse iyi nzu yabwiye Chimpreports ko igitekerezo cyo kubaka iyi nzu cyazanwe na nyina wa Mowzey Radio hanyuma gishimangirwa na Weasel baririmbanaga.

Iyi nzu yubatswe hejuru y'imva ya Mowzey Radio

Yagize ati “Ntabwo mu by’ukuri twapfa kumenya uwatanze amafaranga ariko nyina ni we wifuje ko iyo nzu yubakwa. Izajya ikoreshwa mu kumusengera, niho abantu bazajya bicara baje kwibuka Mowzey.”

Iyi nzu yubatswe iwabo muri Kagga mu gace ka Entebbe, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu hagati ya makumyabiri na makumyabiri na batanu.

Aha ni mu rugo rwa nyina wa Radio
Radio yashyinguwe kuwa 3 Gashyantare 2018
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza