Umuririmbyi w’izihimbaza Imana muri Kenya yaguze Range Rover yo guhonga Zari

7 10-05-2018 - saa 16:37, IGIHE

Umunyamideli Zari Hassan aherutse gushyira indunduro ku rukundo rwe na Diamond Platnumz rwari rumaze imyaka itatu, yiyemeje guca inzira ze no kurera abana babyaranye ibindi akabishyira ku ruhande.

Zari udasiba kugaragaza ko yazinutswe igitsina gabo, aherutse kuvuga ko umunsi ku wundi yakira ubusabe butabarika bw’abamubwira ko bashaka urukundo no kumutetesha mu buryo bwo kumwibagiza Diamond.

Yakomeje umutsi yanga kugira umugabo n’umwe yemerera urukundo gusa hari umuhanzi wo muri Kenya witwa Ringtone Apoko [uzwi mu zihimbaza Imana] wemeye gushyira agakiza ku ruhande agatereta Zari kugeza yemeye.

Ringtone Apoko ni we mugabo watangaje bwa mbere ko ashaka gukundana na Zari akamwibagiza agahinda Diamond yamuteye ndetse nyuma y’igihe gito yahise yifotoza ari mu nka 48 z’inkwano yateguriye umuryango w’uyu mugore.

Ubu noneho, Ringtone Apoko yakajije umurego mu gushakisha uko yakwegukana umutima wa Zari. Yageze ku rwego yemera kuzatanga ibye byose ariko akegukana umutima w’uyu mugore uri mu banyamafaranga bazwi muri Uganda.

Yanditse kuri Instagram ko yamaze kugura imodoka nshya ya Range Rover Sport nshya yasohotse mu ruganda mu mwaka wa 2017 kugira ngo azayihe Zari witegura gusura Kenya muri iyi minsi.

Yanditse agira ati :

Nshuti Zari,

Ndabizi neza ko ugiye kuza muri Kenya mu gihe cya vuba uhereye none. Ndagira ngo mfate uyu mwanya nguhe ikaze mu gihugu cyanjye cyiza.

Nabonye wari wagiye mu rusengero ku Cyumweru, byaranshimishije kuko muri Yesu niho honyine utazababazwa nk’uko Diamond yabigenje. Ndakwinginze guma mu rusengero.

Uherutse kwandika kuri Instagram ko ukeneye imodoka ya Range Rover, ni byiza kandi nahise mbizirikana, niyo mpamvu nshaka ko Isi yose imenya ko nakuguriye imodoka nshya Range Rover sport 2017.

Nkwiseguyeho kuko washakaga iy’umweru ariko nabashije kugura ifite ibara ry’umukara. Ndagusabye uzagerageze ushake uburyo wazava hano ufashe urufunguro rwawe. Mu gihe uzamara muri Kenya uzambwire ikintu cyose uzakenera, nzakora ibishoboka byose bikorwe ku bwawe.

Uyu muhanzi yanditse amenyesha Zari ko yamuguriye imodoka ya Range Rover

Ringtone Apoko uzwi mu ndirimbo ‘Pamela’, amaze iminsi akubita agatoki ku kandi ko azatuza umunsi azegukana Zari ndetse yabigaragaje kenshi ku mbuga nkoranyambaga ze abwira abafana be ko azakora igishoboka inzozi ze zikaba impamo.

Zari yari aherutse kwifotoza ahagaze imbere ya Range Rover year ayiherekeza amagambo avuga ko yifuza kuyitunga bidatinze. Ibi byatumye umubare w’abagabo bamutereta wiyongera ndetse abenshi bazaga bamubwira ko bazamuha ibirenze imodoka.

Ringtone Apoko yakajije umurego mu gushakisha uko yakwegukana umutima wa Zari
Zari yavuze ko atagishaka umugabo muri iki gihe nubwo abatabarika bakomeje kumwiruka inyuma
Zari aritegura kujya muri Kenya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ben 2018-05-11 05:47:37

Baca umugani ngo ifumba izimanye umugabo ntawundi yayiha ngo igire ikimumarira byanze kuri Diamond uriya we ngo yagira icyakora reka tubitege amaso

2
Gatare 2018-05-11 03:03:40

Uyu muhungu nta kindi ashaka uretse kuryamana na ZARI.Namwemerera,nawe azamuta nkuko na Diamond yamutaye.Abagabo bifuza abagore cyane,nyamara bahararuka vuba,bakabata.Nibyo basigaye babeshyana ngo " bari mu rukundo".Abantu byitwa ko baririmba indirimbo z’imana,burya nabo barasambana cyane.Ziriya ndirimbo zabo ntabwo imana izumva kuko Yohana 9:31 havuga ko imana itumva abanyabyaha.Muli Matayo 15:8,havuga ko bubahisha imana iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri ahandi.Niyo mpamvu abakristu nyakuri nabo batumva indirimbo zabo,zitwa ngo ni iz’imana.

3
king 2018-05-11 02:59:33

wewe ubwenge bwawe buba mukibuno abandi buba mumutwe igikatsi uragishaka hiki?mujinga wewe.

4
money 2018-05-10 20:43:32

Money Cant Buy LOVE

5
Harindintwari Andre 2018-05-10 15:42:23

Iyo utunze byinshi ntawe utakwifuza! Uyu zari siwe bashaka ahubwo ubutunzi bwe nibwo bukurura ababwifuza, nubwo bishoboka ko Hari n’uwaba amukunda byukuri Ariko utakwizera 100/100

6
Rutayisire 2018-05-10 14:22:27

Wabona amwegukanye da ! Uretseko uyumugore afite igikundiro ntawe utamwifuza kandi akaba afite agafaranga

7
Rutayisire 2018-05-10 12:33:29

Sha aremeza benshi kbs

Kwamamaza