Umurinzi wa Diamond yaketswe ko yaryamanye n’umukunzi wa Harmonize biteza ikibazo

2 7-05-2018 - saa 18:34, Dusabimana Aimable

Rajab Abdul Kahali [Harmonize], umwe mu baririmbyi ba Wasafi Records yeruye ko yatandukanye n’Umutaliyanikazi baheruka kuzana i Kigali anashyira mu majwi umurinzi wa Diamond bikekwa ko amuca inyuma.

Urukundo rwa Harmonize na Sarah ruvugwaho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko bamwe bavuga ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper.

Mu kiganiro Harmonize yagiranye na Hot96 FM y’i Nairobi nyuma yo kuhakorera igitaramo yeruye ko adafite umukunzi muri iki gihe. Ubwo yari abajijwe niba ateganya gukora ubukwe mu minsi ya vuba yasubije ati “Ntibiraba, nta mukunzi mfite.”

Yatangaje ayo magambo nyuma anandika ubundi butumwa bwateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga ashyira mu majwi umurinzi wa Diamond witwa Mwarabu ko amuca inyuma akaryamana na Sarah.

Mu buryo busa no kuninura yashyize kuri Instagram ifoto ya Mwarabu the Fighter [umurinzi wa Diamond] ariko mu mvugo akoresha izina rya Mbosso uri mu bahanzi bashya binjiye muri WCB Wasafi.

Yanditse ati “Iyo numva ko ari Mbosso baryamanye, nari kuzamutegerereza ku kabyiniro ka Life Club ku wa 13 Gicurasi, nitwaje umupanga ku buryo yinjira ngahita mutsinda aho.”

Ni ubutumwa bwasize bamwe mu rujijo ariko abazi ibibazo afitanye n’umukunzi we batahura uwo yabwiraga.

Sarah ukundana na Harmonize yasubije ubutumwa bwakomeje gucicikana ko aca inyuma umukunzi we. Yagize ati “Mumbabarire, ntabwo njye ndi umugore uteye atyo, mu gihe nkiri kumwe n’umugabo wanjye Harmonize nta bandi bantu bazanzira mu buzima, nkunda umugabo wanjye kurusha uko mwabitekereza.”

Harmonize ubwo aheruka gukorera ibitaramo mu Rwanda yaherekejwe na Sarah ariko abari kuri hoteli bari bacumbitsemo i Kigali batungurwa n’uburyo uyu muhanzi yanze ko bajyana i Musanze aho yari afite ikindi gitaramo.

Ubwo aba bombi baheruka mu Rwanda barebanye nabi umukobwa asaba umusore ko bajyana i Musanze undi aramutembera

Icyo gihe byavuzwe ko “Sarah yari yiziritse kuri Harmonize ashaka ko bajyana i Musanze ariko undi yamutsembeye ndetse abwira abarinzi kumushyira ku ruhande bakamukura mu modoka yagiyemo [...] Yasigaye mu cyumba cya hoteli aryamye.”

Harmonize yahuye na Diamond mu 2015 amusinyisha muri WCB Wasafi Records, kuva icyo gihe yagiye akora indirimbo zakunzwe bikomeye harimo iyitwa ‘Aiyola’ na ‘Bado’ yafatanyije na Diamond, ‘911’ yakoranye na Yemi Alade bigizwemo uruhare na Krizbeatz, ‘Show Me’ yakoranye na Rick Mavoko n’izindi.

Harmonize yanditse mu buryo buninura abwira umurinzi wa Diamond ukekwaho kumuca inyuma
Sarah yasubije abavuga ko yaciye inyuma Harmonize abanyomoza
Mwarabu urinda Diamond arashyirwa mu majwi ko aryamana n'umukunzi wa Harmonize

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Yego 2018-05-08 04:06:46

Ahubwo se wowe abakobwa beza ubabonye he?hahh aba bazungu bashaka kwihindura abirabura ku ngufu biteraho ibinwa bya plastic?hahhhh dore mu maso uko asa plastic surgeries ziramwishe kabisa,n akabuno yateyeho,hahhh abazungu barikunsetsa muri ibi bihe kabisa,bararwanira kwigira abiraburakazi ku ngufu ngizo za mabuno batereshejeho ,za minwa,za cheekbone,yewe bakitera na melanin nka ba kardashians,aka gatipe nako se urabona ari serious?burya umuntu ukururwa na plastic body nawe aba ari plastic brain,nta muntu umurimo nawe.

2
Gakuba 2018-05-07 14:35:09

Ariko ubu buhungu busa na mayibobo bukurahe abakobwa beza kuriya? Cyakoze aba bakobwa iwabo barekeye aho guhana ni nka ba Babuji b’iwacu!

Kwamamaza