Uburakari kuri Lupita Nyong’o kubera ikinyamakuru cyamukuyeho umusatsi

4 13-11-2017 - saa 11:21, Dusabimana Aimable

Icyamamare muri sinema Lupita Nyong’o yarakariye bikomeye ikinyamakuru cyitwa Grazia agishinja kumukuraho umusatsi mu mafoto ye cyakoresheje hagendewe ku yo yafotowe yagombaga gukoreshwa ku gifuniko cyacyo.

Lupita Nyong’o umwe mu bakomeye muri sinema, izina rye ryatangiye kuvugwa cyane muri 2014 ubwo yegukanaga igihembo cya Oscar abikesha uko yakinnye muri filime yitwa ’12 Years A Slave’. Avuka kuri Prof. Peter Anyang’ Nyong’o uyobora intara ya Kisumu muri Kenya.

Lupita yavuze ko yababajwe bikomeye n’ikinyamakuru cyitwa Grazia ashinja ’kumwambura umusatsi kugira ngo kigere ku byo gifata nk’uko ubwiza buba bugomba kugaragara’. Iki kinyamakuru gisohoka buri kwezi mu Bwongereza cyahise gisaba imbabazi.

Uyu mukinnyi wa filime yagaragaje uko yababajwe no gukurwaho umusatsi abinyujije kuri Instagram, yashyizeho amafoto amafoto yakoreshejwe na Grazia ayagereranya n’iy’umwimerere imugaragaza afite umusatsi, abikurikiza ubutumwa bugaragaza ko yababajwe bikomeye n’uburyo yagaragajwemo.

Yagize ati "Nakiriza yombi umurage gakondo wacu nubwo nakuze ntekereza ko kugira uruhu rwera n’umusatsi utengeneje ari yo mahame y’ubwiza, ubu nzi neza ko uruhu rwanjye rwirabura n’umusatsi uhinahinnye nabyo ari ubwiza."

Yakomeje avuga ko hakiri urugendo rurerure rwo guhangana ibyo yagereranyije n’ivangura ndetse no kutiyakira ku bagore b’abirabura ku bijyanye n’imiterere y’umusatsi wabo n’uburyo bagaragaramo.

Lupita Nyong'o yagereranyije ibyakozwe na Grazia nk'ubundi buryo bw'ivangura no kumva ko abagore b'abirabura batishimira uburyo bashushe

Mu itangazo ryasohowe n’ikinyamakuru cyasohoye muri nimero y’Ukwakira amafoto ya Lupita Nyong’o yakuweho umusatsi asanganywe, cyavuze ko ibyabaye ari amakosa kibisabira imbabazi ariko ngo nta busabe bwahawe umufotozi ko uyu mukinnyi wa filime akurwaho umusatsi cyangwa ifoto ye igahindurwa.

Lupita Nyong’o yagaragaje uburakari kubwo guhindurirwa ishusho y’umusatsi nyuma y’aho mu minsi ishize Solange Knowles uvukana na Beyonce yavuze ko yababajwe bikomeye n’uburyo ikindi kinyamakuru kitwa London Evening Standard cyagabanyije inweri yari afite ku bushake mu ifoto yakoreshejwe ku gifubiko cyacyo.

Solange Knowles na we yari aherutse kuvuga nabi ikindi kinyamakuru cyahinduye ishusho y'umusatsi we ku bushake'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Karoli 2017-11-14 07:23:15

Ibi nibyo bita politike y’ibitekerezo. Abongereza birinda ko abaturange bibona cyane mu bantu badasa, cyane ubwirabura.
Ikintu ureba, ujyenda uba nkacyo.
Ubundi abirabura nitwe tutagira polike yo kurinda imitekereze, usanga abana bakivuka tubigisha recitation z’abafaransa, dessin animé z’abazungu, ....
Niyo mpamvu uzasanga aba perezida banyereza imitungo bakayijyana mu butariya, Portugal, bufaransa, ubwogereza ...
Kuko baba barabaye abazungu mumitekereze bakiri bato.

2
Kiiza 2017-11-13 13:01:29

Nkunda Rupita uburyo yigaragaza nk umunyafurika kazi. Ibyo guhindura uruhu wapi. Ibi bigaragaza personnalité yibitseho. mugihe abandi iyo babaye aba stars batangira kwishyiraho za mukorogo.Courage Rupita uzabere abandi bakobwa urugero

3
Madamo 2017-11-13 11:57:07

Erega abazungu batugirira ishyari,kubona ko turi beza tugakunda ibyiza Imana yatwihereye birabarya.bityo bagashaka kubikuvanaho no ku nabi kugirango ufate ibyabo bityo babe baragukoronije kuko bazishyira hejuru nibabona ko ibyabo aribyo wafashe aho kugirango ufate ibyawe,rero mu bimbubano cg amafoto cg amashusho bakora bakora buryo ki bagushyiraho ibyabo ngo bakugaragaze nkabo bityo babeshye uzayibona ko udakunda ibyawe,urutisha ibyabo ibyawe,barasaze pe.bakugiriye mu gukora ishusho y umuzungu bayita ngo ni Yezu kandi tuzi neza ko Yezu yakomotse mu bayahudi kandi bariraburaga nkatwe twese abanyafurika ndetse nabo ni abanyafurika babarizwa mu majyaruguru iburengerazuba,nuyu munsi bamwe baracyabayo ariko ntibashobora kuberekana kuri tv berekana rutuku wavuye iburayi akanyaga kiriya gihugu.muvaneho ibyo bi wig b ibisatsi byabo,mwmusokoze akanyu keza kuko niko keza cyane kandi kababereye kurusha undi wundi.

4
mamafrica 2017-11-13 09:49:49

Yes bagomba kumusaba imbabazi ntago ubwiza aruruhu rwera ubwiza nukwimenya

Kwamamaza