U Buhinde: Umugabo yapfuye arimo kureba filime ‘Avengers Infinity War’

1 5-05-2018 - saa 11:29, Dusabimana Aimable

Umugabo w’imyaka 43 wo mu Buhinde yitabye Imana mu buryo budasanzwe ubwo yakurikiranaga ‘Avengers Infinity War’ igaragaramo benshi mu bakinnyi b’imena muri filime zivuga ku ntwari zidasanzwe.

‘Avengers: Infinity War’ yerekanwe bwa mbere ku wa 23 Mata 2018 i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma igezwa no mu bindi bice by’Isi birimo no mu Buhinde aho yerekanwe mu mijyi itandukanye yaho.

Polisi yo mu Mujyi wa Proddatur yatangarije Times of India ko ubwo iyo filime yerekanwaga haguye umugabo witwa Peddapasupula Baasha usanzwe ari umwubatsi mu gace yerekaniwemo yarangira agasiragara yicaye atanyeganyega.

Ubwo kwerekana iyi filime byaganaga ku musozo Baasha yasigaye yicaye abamureba bakeka ko agikurikiye amagambo azamuka agaragaza abakinnyi bayo, abayiteguye n’abayigizemo uruhare bose.

Abakora mu nzu yerekaniwemo ‘Avengers: Infinity War’ bamukuyemo amadarubindi yifashishwa mu kureba mu buryo bwa 3D, nibo batahuye ko ubuzima bwe butifashe neza.

Nubwo hakekwa ko Baasha witabye Imana areba ‘Avengers: Infinity War’ yaba yarishwe n’indwara zisanzwe nko guhagarara k’umutima n’izinda. Polisi yo muri ako gace yahise itangiza iperereza umurambo we ushyirwa mu bitaro kugira ngo hasuzumwe neza icyamwishe.

‘Avengers: Infinity War’ yerekanwe mu Buhinde umuntu akitaba Imana ayikurikiye, igaragaramo ubutwari budasanzwe igaragaza ibintu bikomeye byabaye nyuma y’imyaka itsinda ry’abanyembaraga baharanira ubutabera rizwi nka ‘Avengers’ risa n’iryatandukanye.

Ukina yitwa Thanos aza ku Isi gutwara amabuye aba azatuma agira imbaraga zizamuha ububasha buruta ubw’ibindi biremwa byose (Infinity Stones) kugira ngo ahagarikwe bigasaba ubufatanye abarinzi b’isanzure (Guardians of the Galaxy) baba biyemeza guhuza imbaraga.

Filime Avengers: Infinity War’ yakozwe na Marvel

Yakozwe na Marvel, igaragaramo benshi mu bakinnyi bagaragaza ubuhanga budasanzwe nka Chadwick Boseman ukina ari Black Panther, Chris Evans ukina ari Capitain Amerika, Iron Man ukinwa na Robert Downey Jr, Chris Hemsworth ukina Thor, Black Widow ukinwa na Scarlett Johansson na Mark Ruffalo ukina ari Hulk.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kubaho jovan 2018-05-05 13:46:46

nagire iruhuko ridashira gusa firime ziteye ubwoba banjye bazigabanya baduhe izisetsa

Kwamamaza