Kanye West yateje impagarara avuga ko gukoreshwa ubucakara yari amahitamo y’abirabura

5 2-05-2018 - saa 11:27, Dusabimana Aimable

Kanye West yongeye guteza impagarara kubera amagambo yatangaje akemeza ko kuri we imyaka yose abirabura bamaze mu bucakara yumvikana nk’aho yari amahitamo yabo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Gicurasi 2018 aho yongeye no kuvuga kuri Perezida Trump. Ygarutse ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutekereza no kuvuga ariko ibyavugishije benshi ni igitekerezo yatanze ku bijyanye n’ubucakara.

Kanye West yari amaze iminsi yotswa igitutu na bamwe mu bafana be aryozwa ko aherutse kugaragaza ko akunda Perezida Donald Trump ndetse agatungurana mu magambo yumvikanisha ko amufata nk’umuvandimwe we.

Mu kiganiro cyiganjemo impaka yagiranye na bamwe mu banyamakuru ba TMZ mu biro byayo, Kanye West yagize ati “Iyo wumvise imyaka 400 y’ubucakara[…]Imyaka 400 koko? Ibyo byumvikana nk’amahitamo.”

Ibi byakuruye impaka nyinshi haba mu cyumba cyabereyemo ikiganiro ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nk’aho ku rwa Twitter usangaho ubutumwa bwinshi n’amafoto amuninura ku byo yavuze, hakaba n’abagaragaje kumirwa cyane.

Nyuma yanditse ko ubutumwa bwe hari aho bushobora kuba bwumvikanye nabi. Yagize ati “Nazamuye ingingo y’imyaka 400 nshaka kugaragaza ko tudakwiye gukoreshwa ubundi bucakara mu bitekerezo mu yindi myaka 400.”

Kanye yagize ati “Abantu turabwirwa uko tugomba kwiyumva, uko tugomba gutekereza, ntituzi uko tugomba kwitekerereza, abantu baravuga ngo mwiyumve nk’ababohotse ariko mu by’ukuri ntabwo bashaka ko twiyumva nk’ababohotse.”

Yabajijwe no ku ngofero amaze iminsi agaragara mu mafoto yambaye yanditseho “Make America Great Again,” amagambo yakunze kwifashishwa na Donald Trump.

Yasubije ko atabibonamo ikibazo kuba yakora ibyo abantu bamubwiye kudakora. Ati “Nk’urugero nkunda Trump kandi murabizi ni umuntu w’abaraperi cyane, baramukunda ndetse benshi bamwifashishije mu mirongo y’indirimbo zabo.”

Yabwiye abanyamakuru ati “Ubu turi guhitamo kuba abacakara,” bibyutsa impaka hagati ye n’uwitwa Van Lathan wavuze ko nubwo uyu muraperi yemeza ko ibyo ari gukora ari ukwisanzura mu gutekereza ahubwo ari kubikora adatekereje.

Lathan yabwiye Kanye ati “Ufite uburenganzira busesuye bwo kwizera ibyo ushaka ariko hari imvaho, isi nyayo n’ingaruka z’ubuzima ku byo uvuze byose.”

Kanye West mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ba TMZ mu biro byabo yavuze kuri Trump, ubwisanzure mu gutekereza n'ubucakara

Kanye West akomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko anasohoye indirimbo yise ‘Ye vs The People’ ashimangiriramo ko Donald Trump ari kurwanirira abaturage ba Leta Zunze Ubumwe nubwo bo batabibona cyangwa ngo babihe agaciro.

Amagambo yatangaje ku bucakara no kwigaragaza nk’ushyigikiye Trump n’abandi bagabo barimo Scott Adams na Candace Owens bakunze guhangana n’Umuryango w’Abanyamerika b’Abirabura, yabyukije impaka nyinshi mu bamukurikira n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kanye West yateje impagarara avuga ko gukoreshwa ubucakara yari amahitamo y’abirabura
Kanye West yateranye impaka na Van Lathan

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kany 2018-05-03 01:40:58

Ibyo yavuze harimo UKURI KWINSHI.

2
Mugabo 2018-05-02 17:58:36

Ariko iyi njiji y’umugabo yariye inzaratsi z’umugore cg n’imbumbamabuno ibimuvugisha???

3
kamana 2018-05-02 09:43:05

Yesu yabujije Abisiraheli kurongora Abo badahuj’ubwoko, ababwira Ati:
Ntimukajye mu banyamahanga na no ntibakaze muri mwe, ntimigashykngirane Ngo mubahe abahobwa banyu, Ngo namwe mirongore ababo. Ati: Kuko mukoze gutyo abakobwa banyu bazahindur’imitima abahungu banyu bakazakurikira Imana zabo ntibabe bakinyubashye...
None Kanye West muragirango yifate buryo ki kandi yararongoye umugore w’umuzungu.
Buriya abikora cg abivuga kugirango yihakirwe mu bazungi yashatse mo.
Gusa Kanye West yashatse gukina abazungu ariko ashiguka agakinnye nabi... Imvugo ye izamukora ho bitebe bitebuke, kuko Abirabura no muri Amerika bariya batwawe yo keraaa, n’abagoti. Abagome bikabije, b’abanyenzika zidahongerwa.

4
Zamda 2018-05-02 05:33:33

Aravuga rikijyana shn ark yibuke ko nawe ari umwirabura ubwo nawe numucakara

5
Zamda 2018-05-02 05:33:33

Aravuga rikijyana shn ark yibuke ko nawe ari umwirabura ubwo nawe numucakara

Kwamamaza