IGIHE

Indirimbo ‘This is America’ yabyinwemo n’Umunyarwandakazi yaciye agahigo mu bihembo bya Grammy

0 11-02-2019 - saa 09:47, Muvunyi Arsène

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Gashyantare 2019 habaye ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka Grammy Awards mu byiciro bitandukanye by’abanyamuziki bitwaye neza mu mwaka ushize, indirimbo yitwa ‘This America’ y’umuraperi wo muri Amerika ibona ibihembo bine.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya 61 wabereye ahitwa Staples Centre mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri muzika, by’umwihariko umugore w’uwahoze ari Perezida wa Amerika, Michelle Obama.

Uyu mwaka ibihembo byinshi byihariwe n’igitsina gore bitandukanye n’uko byagiye bigenda mu myaka yatambutse.

Umuhanzikazi Kacey Musgraves yegukanye igihembo cya album nziza [Golden Hour], Dua Lipa yegukana igihembo cy’umuhanzi mushya witwaye neza, Cardi B aca agahigo ko kuba umugore wa mbere wegukanye igihembo cya album nziza yo mu njyana ya Rap [Invasion of Privacy], H.E.R uri mu bahanzikazi bakiri bato yegukanye igihembo cya album nziza iri mu njyana ya R&B.

Ariana Grande yegukanye igihembo cya album iririmbitse neza [Sweetener], mu gihe Lady Gaga yegukanye ibihembo birimo icy’indirimbo yo mu njyana ya Pop yaririmbwe neza ku rubyiniro [Joanne] n’icy’indirimbo ihuriwemo n’abahanzi yerekanywe neza ku rubyiniro [Shallow] yafatanyije na Bradley Cooper.

Umuraperi Childish Gambino abikesheje indirimbo ye yise This America yegukanye ibihembo birimo icy’indirimbo y’umwaka, indirimbo ya Rap yerekanywe neza ku rubyiniro, indirimbo ifite amashusho meza n’indirimbo yanditse neza.

Iyi ndirimbo This America amashusho yayo yagizwemo uruhare rukomeye n’umubyinnyi w’umunyarwandakazi Sherrie Silver.

God’s Plan ya Drake yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza yo mu njyana ya Rap naho Pharrel Williams ahembwa nk’utunganya indirimbo wahize abandi.

Childish Gambino, Ariana Grande bari mu bahanzi batagaragaye mu muhango wo gufata ibihembo batsindiye.

Indirimbo This is America yabyinwemo n’umunyarwanda yegukanye ibihembo bine bya Grammy

Dua Lipa yegukanye igihembo cy'umuhanzi ukizamuka witwaye neza
Drake yegukanye igihembo cy'indirimbo nziza ya Rap 'God's Plan'
Cardi B yegukanye igihembo cya album nziza ya Rap
H.E.R yegukanye igihembo cya album nziza yo mu njyana ya R&B
Lady Gaga ari mu bahanzi bashimiwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza