Imfura mu bana Radio yasize abyaye yinjiye mu ikipe y’abana i Burayi

4 4-05-2018 - saa 11:29, IGIHE

Theo Kingsley Ssekibogo, imfura mu bana Mowzey Radio yasize abyaye yinjiye mu ikipe y’abana mu nzira yo gukuza ubumenyi afite mu mupira w’amaguru.

Mowzey Radio yitabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018, yasize abana batanu yabyaranye n’abagore batandukanye kuko atigeze ashaka umwe mu buryo buzwi.

Umwe mu bana yasize abyaye witwa Kingsley Ssekibogo yatangiye kwigaragaza nk’ushobora kuzasigasira izina rya se kuko ‘inzozi ze ni ukuba icyamamare’ muri ruhago.

Theo Kingsley Ssekibogo abana na nyina Karen Gammeltoft mu Mujyi wa Copenhagen muri Denmark. Chimpreports yavuze ko nyina wa Theo Kingsley Ssekibogo yamufashije kwinjira mu ikipe y’abana i Burayi kugira ngo “akabye inzozi yakuranye”.

Nyina yavuze ko ‘kwinjira mu ikipe y’abana kwa Kingsley Ssekibogo ntabwo byabaye ku bw’impanuka kuko ari impano yakuranye’. Uyu ni we mwana Mowzey Radio yabyaye mbere mu bakobwa bose yakundanye na bo.

Theo Kingsley Ssekibogo yinjiye mu ikipe y'abana bashaka kuzaba abakinnyi b'umwuga

Nyuma gato y’urupfu rwa Mowzey Radio havuzwe abandi bakobwa b’abazungukazi uyu muhanzi yaba yarabyaranye na bo gusa Good Life n’abantu bari bazi neza imibereho y’uyu muhanzi babyamaganiye kure.

Radio n'umwana we Theo Kingsley Ssekibogo
Karen Gammeltoft na Radio ubwo bari bamaze igihe gito babyaranye
Weasel, Theo Kingsley Ssekibogo na Radio
Karen Gammeltoft ni we mugore wabyaranye bwa mbere na Radio
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hitimana rora 2018-05-05 13:09:53

turabashimiye nuko muduha inkuru mutinze

2
Hagabimana feresien 2018-05-05 12:45:36

Yatetaga ubwose yarakomeje

3
Fridaus. 2018-05-05 06:56:36

Twishimiye. KubOnaumwana. Wuwotwakundagacyane. Radio.

4
Bimawuwa 2018-05-04 14:16:29

iyi ntiwamenya uko yatsinditse ngo yavuze ngo niwe wamufashije kwinjira mu kipe ya bana . none se iyo kipe yabana ni academy kiyihe kipe nkuru, kuko ikipe zose zi buraya zifite amakipe kuva kurwego rwo hasi kugeza kubakuru,umwana atangira mwi kipe ari muto kandi nibo bamwishakira ntabwo umubyeyi we cg undi muntu ashobora kuzana umwana ngo azi gukina umupira, ikipe izenguruka yishakira abana wagira amahirwe bakagunda hama bakakujyana bakagusinyisha controct, kuva rero nta kipe mwanditse ya mutwaye akinira ubwo nibimwe byababyeyi bajyana abana gukina nta kipe barimo ,

Kwamamaza