Igitaramo Darassa waririmbye ‘Muziki’ yakoreye i Kigali cyitabiriwe n’abantu mbarwa (Amafoto)

1 12-08-2017 - saa 09:16, Dusabimana Aimable

Umuraperi Darassa uri mu bagezweho muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Kanama 2017, yaririmbiye bwa mbere mu Mujyi wa Kigali, igitaramo cye cyitabirwa n’abantu mbarwa.

Shariff Thabeet [Darassa] umaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu gihugu cye no mu Karere, azwi cyane mu ndirimbo "Muziki" yahuriyemo na Ben Pol; iyitwa "Too Much"; "Hasara Roho"; "Utanipenda", yakoranye na Rich Mavoko; "Heya Haye", ahuriyemo na Mr. Blue n’izindi.

Igitaramo cy’uyu muhanzi i Kigali byari biteganyijwe ko gitangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, gusa ayo masaha nta bantu bacyitabiriye bari bakahagera, kuko byibuze abashoboye kuhagera mbere bari bahari guhera saa moya n’igice.

Mu gihe kingana n’amasaha akabakaba ane abahageze bacurangiwe umuziki na bamwe mu ba DJs batumiwe barimo Marnaud, Toxxyk na Lou wiyerekanaga bwa mbere. Itsinda ry’ababyinnyi rya Jabba Juniors, ryagiye ku rubyiniro saa yine zishyira saa tanu, ribyina akanya gato abitabiriye igitaramo biganjemo abana n’urubyiruko bava mu dukundi bari biremyemo baregerana.

Umuhanzi Darassa wari ugeze mu Rwanda bwa mbere akakirwa n’abafana mbarwa mu gitaramo cye, ntiyigeze yikoza ku rubyiniro ahubwo yegereye igikundi cyarimo benshi mu bitabiriye atangira kuririmba indirimbo ze zizwi. Yahereye ku yitwa "Too Much" aririmba ajyana n’abafana bacye bari bahari, asoza aririmbye eshatu gusa.

Darassa yakoreye igitaramo i Kigali

Darassa yavugiye muri iki gitaramo ko kuba yaririmbye yabikoreye kudashaka gutesha agaciro ibyifuzo by’abafana bari bahari. Mu magambo yumvikanamo ugutungurwa n’umubabaro, yagize ati "Ibi mbikoreye icyubahiro n’urukundo, ubusanzwe aho ndirimba haba hari abantu benshi, ntabwo njya ndirimba byifashe gutya."

Uyu muraperi wamaze iminota 20 asusurutsa abitabiriye igitaramo cya mbere cye mu Rwanda, yasoje aririmba indirimbo "Muziki" ifatwa nk’ibendera rihagarariye umuziki we, yayisubiyemo inshuro eshatu, aririmba ajyana mu majwi n’abafana bari bamuhagaze imbere arangije arasezera.

Uyu muhanzi yiyongereye mu mubare w’abandi baturuka hanze batahiriwe n’imitegurire y’ibitaramo i Kigali, bamwe bakaririmbira intebe, abandi umwanya bari buririmbemo bakaganiriza abantu babarirwa ku ntoki babaga bahageze.

Usibye amazina y’abahanzi bakizamuka cyangwa abo mu Rwanda byagiye bibaho, ibyamamare birimo 2Baba, Chameleone, Amani, Radio & Weasel, Kidum n’ab’imbere mu gihugu barimo Jay Polly na Ama-G the Black ibisa nk’ibi byababayeho ibitaramo byabo byitabirwa n’abantu mbarwa.

Itsinda Jabba Juniors ryabyinnye ryishyushya mbere y'uko abantu batangira kuhagera
Dj Marnaud uri mu bacurangaga umuziki
Mu masaha ya mbere ahabereye igitaramo hari abantu mbarwa
Mbere y'uko Darassa agera ahabereye igitaramo wasangaga bamwe biremyemo udukundi babyina
Iki gitaramo cyagaragayemo imyambarire idasanzwe ku rubyiruko
Iki gitaramo cyari cyabereye mu ihema rya KCEV [hahoze hitwa Camp Kigali]
Itsinda Jabba Juniors ryabyinnye ryishyushya mbere y'uko haboneka abitabira, birangira babaye iyanga
Umuraperi Darassa n'umujyanama we bakinjira ahabereye igitaramo
Darassa ntiyahiriwe mu gitaramo cya mbere yakoreye i Kigali
Uko byari byifashe mu bafana bake bitabiriye igitaramo
Uyu muhanzi yasubiyemo indirimbo 'Muziki' inshuro nyinshi nk'imwe mu ze zizwi n'Abanyarwanda
Darassa yavuze ko kuririmbira ahari abafana mbarwa yabikoze ku bw'icyubahiro n'urukundo kuko ubundi ngo atajya aririmba iyo habuze abantu
Uyu muraperi i Kigali yaririmbye iminota 20 yonyine
Darassa yaririmbiye abafana bake biganjemo abakibyiruka

Amafoto:Shyaka Pascal

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
claire 2017-08-12 07:37:24

Naba ni benshi kbsa! None se uretse mwe abanyamakuru mukabiriza ibintu Darassa ninde umuzi koko? hari agahungu gakora kuri TV10 kirirwaga karirimba igitaramo cya Darassa ukagirango ni Kendrick Lamar uzaza!

Kwamamaza