Ibihangano by’umuryango wa Rockefeller byagurishijwe akayabo muri cyamunara y’ikinyejana

1 9-05-2018 - saa 17:10, Dusabimana Aimable

Umuryango wa Rockefeller ufite ubutunzi mu bihangano n’ibibumbano bikomeye byabayeho mu mateka y’Isi, wagurishije mu cyamunara bimwe mu bihangano by’ubugeni bituma winjiza miliyoni $646 mu ijoro rimwe.

Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa New York bikozwe n’ikigo cya Christie’s. Abahanga mu bucuruzi bahise bacyita ‘cyamunara y’ikinyejana’ biturutse ku kayabo k’amafaranga yasaruwe mu bihangano bisaga 1000 bya David na Peggy Rockefeller byo mu kinyejana cya 19 n’icya 20.

CNN yatangaje ko iyi mbumbe y’ibihangano yahise yegukana agahigo ko kurwuga akayabo mu cyamunara ikuyeho iya Yves Saint Laurent na Pierre Bergé yagurishijwe miliyoni $484 mu 2009 nubwo igifite iminsi kuko iya Rockefeller izasozwa ku wa 11 Gicurasi 2018.

Ibihangano by’umuryango wa Rockefeller byagurishijwe byiganjemo ibyakuwe mu muco n’amoko atandukanye kugeza no ku madongo y’Abashinwa.

Ku isonga mu byazamuye agaciro k’iyi cyamunara idasanzwe hari igihangano cya ‘Fillette à la corbeille fleurie’ cyakozwe na Pablo Picasso mu 1905 cyabarirwaga agaciro ka miliyoni $100 ariko kigurishwa agera kuri miliyoni $115.

Ibindi byaguzwe amafaranga menshi ni iby’abahanzi nka Henri Matisse wakoze igihangano yise ‘Odalisque couchée aux magnolias’ mu 1923, cyagurishijwe miliyoni $80.7 nubwo cyabarirwaga miliyoni $70 ndetse n’icya Claude Monet cyitwa Nymphéas en fleur (1914-1917) cyaguzwe miliyoni $84.7 nubwo cyabarirwaga miliyoni $50.

Ibihangano bisaga 1000 bya David na Peggy Rockefeller byo mu kinyejana cya 19 n’icya 20 byagurishijwe akayabo mu ijoro rimwe

Umunyemari David Rockefeller yitabye Imana afite imyaka 101 muri Werurwe umwaka ushize. Yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gufasha n’ubuterankunga ku banyempano muri Rockefeller University, Harvard University na Museum of Modern Art muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ishyirwa mu cyamunara rya bimwe mu bihangano by’agaciro uyu mugabo yari atunze ryitezweho gukomeza no kwagura ibyo bikorwa byaranze umuryango we mu bihe bitandukanye babayeho nk’abatunzi bakomeye ku Isi.

‘Odalisque couchée aux magnolias’, kimwe mu bihangano bya Henri Matisse cyaguzwe mu cyamunara
Abahanga mu by'ubucuruzi bise iki gikorwa 'cyamunara y'ikinyejana'
Igihangano ‘Fillette à la corbeille fleurie’ cyakozwe na Pablo Picasso cyaguzwe miliyoni $115

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
lg 2018-05-09 10:57:58

Abanyamurengwe bataye ubwenge gusa millioni 115$ aho kuyafashisha abishwe ni nzara barayagura.ikintu kidafite epfo na ruguru,.igishushanyo cyu wambaye ubusa bariya yaguze ubusa azasiga,ejo aho kuyafashisha abakene, ngo aziturwe ibyo yakoze ubwenge bwa bantu wee

Kwamamaza