IGIHE

Ghetto Kids bo muri Uganda bifashishijwe mu ndirimbo ya Chris Brown

3 14-04-2019 - saa 11:28, Uwiduhaye Theos

Ababyinnyi bagize itsinda ’Triplets Ghetto Kids’ bakomoka muri Uganda bamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo ‘Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo na ‘Unforgettable’ ya French Montana na Swae Lee, bagaragaye no mu nshya ya Chris Brown yise ‘Back To Love’.

Aba bana bagize ‘Triplets Ghetto Kids’ baherukaga kugaragara mu mashusho y’indirimbo yitwa ‘Unforgettable’ yahuriwemo n’umuraperi French Montana n’umuhanzi Swae Lee.

Iyi ndirimbo ubu ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 899, ndetse yanatumye bamamara mu buryo bukomeye.

Ubwo bifashishwaga French Montana yavuze ko yababonyemo impano ikomeye ndetse ko barusha Chris Brown kubyina.

Mu kiganiro yigeze kugirana na TMZ, yagize ati “impano nyazo ntabwo ziri inaha. Aba bana nagiye kureba babyina neza kurusha Chris Brown [...] Mu mashusho yanjye mashya muzabona imbyino nyazo."

Kuri ubu, Chris Brown nawe yabifashishije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Back To Love’.

Amashusho yayo yafatiwe i Paris mu Bufaransa, arimo amatsinda y’abana babyina baturutse ku migabane itandukanye ndetse harimo na Triplets Ghetto Kids bo muri Uganda.

Muri Werurwe aba bana bari batangaje ko Chris Brown n’itsinda rimufasha bahisemo amwe mu mashusho yabo magufi bari kubyina ko yagaragara mu ndirimbo ye ‘Back To Love’.

Muri aya mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo aba bana bari mu Mujyi wa Kampala babyina bashagawe n’abantu.

Mu minsi itatu indirimbo ya Chris Brown imaze igiye hanze, abasaga miliyoni enye bamaze kuyireba.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Vianny 2019-04-14 21:25:32

Oya, mwibeshye kbsa, ntabwo ari Ghetto kids.
Uwanditse iyinkuru arimo gutanga Amakuru atariyo. They’re MasakaKids not Ghetto kids.
Murakoze

2
Vianny 2019-04-14 21:25:31

Oya, mwibeshye kbsa, ntabwo ari Ghetto kids.
Uwanditse iyinkuru arimo gutanga Amakuru atariyo. They’re MasakaKids not Ghetto kids.
Murakoze

3
Mimi 2019-04-14 15:39:01

Kwihesha ahaciro ni ikintu cyiza Prezida wacu yatwigishije. Iyo ndebye video za Ghetto kids babyinira muri poubelle, bicaye mu myanda, bambaye imyenda icitse, numva ngize isoni nk’umunya Africa pe. Ibi bintu nta cyubahiro biduhesha. Kandi ni videos zabo zose. Ibi bintu nta munyarwanda wabikora. Nawe undebere ukuntu abandi bana bari muri clip uko basa neza.

Kwamamaza