Dr. Dre yangiwe n’urukiko kwiharira izina rye rihabwa umuganga w’indwara z’imyanya y’ibanga

0 10-05-2018 - saa 12:05, Dusabimana Aimable

Umuraperi Dr. Dre yatsinzwe urubanza yaburanaga n’umuganga yavugaga ko bahuje izina agasaba kuryiharira mu gihe undi yemeza ko arikwiye kuko yariherewe ubumenyi afite atari iryo yihimbye.

Dr. Dre ni umwe mu baraperi banditse izina mu gice cya West Coast ndetse akaba umunyemari ukomeye mu bakora umuziki muri iki gihe. Yamenyekanye kubera albums zitandukanye yacuruje, kuvumbura impano z’abahanzi barimo Eminem, n’utwumvisho twa Beats utazasiba kubona ku gikanu cy’ibyamamare n’abakinnyi bakomeye.

CNN yatangaje ko kugeza ubu Dr. Dre yamaze kwamburwa uburenganzira bwo kwiharira izina biturutse ku kirego kimaze imyaka mu nkiko aho yasabye ko umuganga w’umubyaza unita ku bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina witwa Dr. Drai abuzwa kurikoresha.

Dr. Drai ufite izina risomwa mu buryo bumwe na Dr. Dre azwi cyane mu biganiro bitambuka kuri za televiziyo ndetse n’ibitabo bitandukanye bivuga cyane ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nk’icyitwa “20 Things You May Not Know About the Vagina” byasobanurwa mu Kinyarwanda ngo “Ibintu 20 ushobora kuba utazi ku gitsina cy’umugore.”

Ubwo uyu mugabo ubusanzwe witwa Draion M. Burch yasabaga kwandikisha izina rya Dr. Drai nk’ikirango cye cyemewe umuraperi Dr. Dre yabiregeye abyanga ndetse avuga ko bishobora guteza urujijo cyane ko na we asangiza imbaga amashusho akora, amajwi atangaza, ibitabo n’ubujyanama bwe ku bantu benshi.

Dr. Dre yavugaga ko abantu bashobora kujijishwa bakagura ibicuruzwa bya Dr. Drai babitiranya gusa urukiko rwemeje ko nta gihamya n’imwe yatuma ibyo bibaho.

Dr. Drai yireguye avuga ko mugenzi we afite impungenge zidafite ishingiro kuko we atari umuganga cyangwa ngo abe afite aho ahurira n’ibijyanye na bwo bityo akaba abona nta ho izina rye ryayobya abantu muri izo serivisi.

Yanavuze ko atagambiriye kubakira ku izina rya Dr. Dre w’umuraperi kuko kugendera ku bikorwa bye ahubwo byamukuraho ikizere afitiwe n’abantu bitewe n’amagambo yagiye aririmbwa na mugenzi we.

Andre Romelle Young [Dr. Dre] ni umwe mu baraperi batunze amafaranga menshi ku Isi, Forbes imubarira miliyoni $740. Yamenyekanye cyane mu itsinda N.W.A ryashinzwe na Eazy-E bakarihuriramo n’abaraperi batandukanye barimo DJ Yella nyuma riza kwakira Ice Cube.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza