IGIHE

Diamond n’umukunzi we babujijwe kubyarana

3 10-02-2019 - saa 10:15, Muvunyi Arsène

Abo mu muryango ukomokamo umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz, Tanasha Donna Oketch, bamubijije kubyarana na we mu gihe batarakora imihango y’ubukwe yose nk’uko iteganyijwe.

Hashize iminsi mike bivugwa ko Diamond yaba yaramaze gutera inda umukobwa ukomoka muri Kenya bamaze igihe gito bakundana.

Ibi binashingirwa ku kuba basigaye bameze nk’ababana dore ko iminsi myinshi Tanasha ayimara muri Tanzania, we na Diamond ntibanatinye gushyira hanze amashusho bari mu gitanda.

Ikinyamakuru Global Publishers cyanditse ko umwe mu bantu bo mu muryango w’umukobwa yavuze ko batifuza ko babyarana mbere y’uko bakora ubukwe bakabana byemewe n’amategeko.

Impamvu nyamukuru ni uko bafite impungenge ko Diamond ashobora kumutera inda, yamara kubyara akamwanga nk’uko byagiye bigenda ku bandi bagore nka Zari, Hamisa Mobeto na Wema Sepetu.

Ati “Twafashe uwo mwanzuro bitewe n’amateka y’uwo Diamond. Urugero yabanye na Wema Sepetu igihe kinini ariko baza gutandukana, ajya kwa Zari babyarana abana babiri, nyuma byaje kumenyekana ko yabyaranye na Hamisa Mobetto kandi abana na Zari.”

“Kubera iyo myitwarire ntidushobora kwizera ko azarongora umukobwa wacu ataragera mu rugo ngo yuzuze ubisabwa byose ubundi bakore ubukwe ubundi ibyo kubyara bikurikire. ”

Umubyeyi wa Diamond, Kasimu Sanura, yavuze ko nabo babujije umuhungu wabo gutera inda Tanasha mbere y’uko bakora ubukwe. Ati “Twebwe nk’umuryango twicaranye na Nasibu (Diamond) tumugira inama ko yabanza agatuza akaba aretse ibyo kubyara.”

Mushiki wa Diamond, Esma Khan, nawe yemeje ko adakeneye ko musaza we abyarana na Tanasha kuko kugeza ubu afite abana bahagije.

Ati “ Twaramwicaje turaganira, tumusaba ko yatuza agakora umuziki akanishimisha n’umukunzi we Tanasha. Niba ari abana arabafite, kandi b’ibitsina byombi nta mpamvu afite yo kwiruka.”

Urukundo rwa Diamond na Tanasha rwamenyekanye mu mpera z’umwaka ushize. Yari yaratangaje ko ubukwe buzaba tariki 14 Gashyantare 2019 ariko nyuma abwimurira itariki itazwi kuko hari abantu bazabutaha batari kuboneka icyo gihe.

Diamond na Tanasha babujijwe n'imiryango yabo kubyarana mbere y'uko bashyingiranwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
umusomyi sarah 2019-02-12 05:32:56

Ariko amafaranga ni mabi kabisa, urabona ukuntu abagore baba biruka kuri aka kagabo.

2
hitimana 2019-02-10 04:42:54

Nubwo bene ibi babyita ngo "bari mu rukundo",ejo Diamond azamuta nkuko yataye abandi benshi.Biba ari ukwishimisha gusa.Gusa bajye bibuka ko ubwiza n’ubuto (youth) bishira vuba tugasaza ntihagire uwongera kutureba.Ikindi kandi,Imana ivuga ko nta musambanyi uzaba muli paradizo.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo,ni ukugira ubwenge buke.Tujye duharanira gukora ibyo imana idusaba,twange ikibi cyose.Kubera ko abameze gutyo bose bazakurwa mu isi ku munsi wa nyuma .Soma imigani 2 imirongo ya 21 na 22.Ubukire ntabwo butubuza gusaza no gupfa.Ariko abumvira imana izabazura ku munsi wa nyuma.

3
Belise 2019-02-10 03:43:01

Aba nimiyaga yigendera ntarukundo ntanurugo mbona aho. Burya abashinga urugo nyarwo bagira imyitwarire itandukanye cyane nabene nkaba. Bene aba bitwa abayayu ninkorabusa ziyemeza gutakaza umwanya wazo murukundo kubera gukurikira irari nibintu byakanya gato. Muraba bombi ntanumwe mbona urimo cyangwa wujuje ishingano zokuba umugabo cyangwa umugore.

Kwamamaza