Davido yatunguye umukobwa bakundana amuha imodoka ihenze

6 1-05-2018 - saa 15:02, Dusabimana Aimable

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke [Davido], yemeje ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Chioma Avril Rowland amuha impano y’imodoka ihenze ku isabukuru ye ndetse anashyira ahagaragara indirimbo yamukoreye.

Davido yagiye avugwaho kugirana umubano n’abakobwa batandukanye barimo uwitwa Nish Kards, Sira Kante, Stacey Brianar Brown (Pendo), Funmi Aboderin n’abandi. Abamenyekanye cyane ni abo yateye inda ari bo Sophia Ajibola Momodu babyaranye imfura ye ndetse n’umunyamerikakazi witwa Amanda wamwibarukiye ubuheta.

Uyu muhanzi yerekanye undi mukobwa bivugwa ko bateganya kurushinga. Yamukoreshereje ibirori bidasanzwe ubwo yizihizaga isabukuru ku wa Mbere, tariki 30 Mata 2018, anamugenera impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Porsche ihagaze $60,000.

Mu birori byabanje kubera ahitwa Cubana Club mu Mujyi wa Lagos, Davido, yavuze ashize amanga ko yabonye umukunzi mushya, ati “Narakunze. Abantu bamwe barakundana bakagira ubwoba bwo kubivuga. Njye nta bwoba mfite.”

Urukundo rwa Davido na Chioma bashobora kurushinga rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu byumweru bishize.

Yamutunguye amuha imodoka yo mu bwoko bwa Porsche

Uyu mukobwa asanzwe ari umutetsi ubikora nk’umwuga ndetse muri Werurwe uyu mwaka Davido yiyemeje kumufungurira resitora ye bwite. Chioma yiga ibijyanye n’ubukungu muri Lead City University iri ahitwa Ibadan muri Nigeria.

Impano y’imodoka Davido yahaye umukobwa yemeje ko bakundana, yayikurikije n’amashusho y’indirimbo yise ‘Assurance’ yamuhimbiye avuga ko ayitezeho no gushyiraho agahigo muri Nigeria ikaba iy’ibihe byose mu matwi ya benshi mu bakunzi b’umuziki.

Davido yerekanye umukobwa bakundana
Imodoka Davido yahaye umukunzi we ihagaze agaciro ka $60000
Davido yanagaragaje uyu mukobwa mu mashusho y'indirimbo nshya yasohoye
Urukundo rwa Davido n'uyu mukobwa rwatangiye kuvugwa cyane mu byumweru bishize
Yahawe na Davido imodoka ihenze ubwo yizihizaga isabukuru

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sila 2018-05-02 01:42:55

Gukunda na davido ninko gukundana na diamond. Nukurigwisha

2
Nsenjon Jonas 2018-05-01 23:50:03

Ariko nge abantu baransetsa, Ngo 60,000 USD ngo nimodoka ihanze? Kumuntu wumuhanzi twemera kweli? Ubuse hano murwanda ntabantu banasanzwe batanga impano nkiyo koko?

3
Luka 2018-05-01 18:57:45

Wapi uriya umurika imideri murwanda ni chikarete....baraza bakinjira bagasohoka

4
ali 2018-05-01 17:49:15

uwo yayihaye se ngo ejo nasitara yakibuka kumwegura ..ajye atubaza ntakeza kabo bagukunda ufite ibyo bagukuraho ...

5
Dodi 2018-05-01 15:42:20

Nyuma ya Babuji na wa mugenzi we barwaniraga Davido, buriya umukobwa yasigaye ahangayitse - umuntu wese yahangayika abonye ubwiza bwa biriya birumbo. Iriya ni cadeau yo gusaba imbabazi.

6
hardi 2018-05-01 08:48:34

Eeeh, ararenze. Harya ntabwo Davido akundana nawa mukobwa umurika imideri hano mu rwanda?

Kwamamaza