Chris Brown ashobora gufungwa azira inkende yari atunze

0 12-01-2018 - saa 12:58, Dusabimana Aimable

Umuririmbyi Chris Brown aravugwaho kunyuranya n’amategeko y’aho atuye agatunga inkende nta byangombwa bibimwemerera afite, bishobora kumushyira mu kaga karimo no gutabwa muri yombi.

Christopher Maurice "Chris" Brown ni umwe mu bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze igihe bakunzwe cyane mu muziki. Yaririmbye indirimbo zakunzwe nk’iyitwa ’Gimme That’, ’With You’, ’Kiss Kiss’, ’No Air’ n’izindi. Muri iki gihe hagezweho iziganjemo izo yasohoye kuri album nshya yise "Heartbreak on a Full Moon."

TMZ yatangaje amakuru avuga ko uyu muririmbyi ashobora gukurikiranwa n’inzego zishinzwe umutekano bitewe n’inkende yitwa Fiji yafotoye iteruwe n’umwana we bikibazwaho na benshi mu bamukurikira bamubwiye ko yamuteza akaga ’ikwiye gusubizwa mu ishyamba’.

Ubwo aheruka kuvugwa muri bibazo byo gutunga inkende mu rugo, Chris Brown yasabye gutuza abamubwiye kuyishyira kure y’umwana we Royalty nyuma yemeza ko ari iye bwite atunze umukobwa we ayibona iyo yamusuye.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko nyuma y’aho uyu muririmbyi akomeje gushyira amafoto y’iyo nkende ku mbuga nkoranyambaga akoresha, hari abaturanyi bamureze mu biro bishinzwe umutekano w’ibidukikije n’inyamaswa muri California bigatangiza iperereza.

Byatahuwe ko Chris Brown adafite ibyangombwa byo gutunga Fiji ndetse inzu ye igendererwa n’abashinzwe umutekano bafite impapuro zibemerera gusaka inzu ye ariko yemera gutanga iyo nkende mbere y’uko hagira ikindi gikorwa.

Ikirego cya Chris Brown kiri mu bushinjacyaha bw’Umujyi wa Los Angeles atuyemo aho ashobora kuregwa gutunga inyamaswa zibujijwe nta burenganzira, ikosa rikomeye rishobora gutuma afungwa amezi atandatu.

Chris Brown yakunze gufotora inkende yari atunze iteruwe n'umukobwa we

Umujyanama mu by’amategeko w’uyu muhanzi, Mark Geragos yabwiye TMZ ko bibabaje kubona inzego zishinzwe umutekano zikurikirana umukiriya we ku ikosa nk’iryo. Yagereranyije iryo perereza no kwangiza imisoro ituruka mu mvune z’abaturage.

Chris Brown aramutse aburanishijwe ku gutunga inkende mu buryo butemewe n’amategeko y’Umujyi wa Los Angeles, akabihamywa, ntabwo ari ku nshuro ya mbere yaba atawe muri yombi kuko yagiye afungwa aryozwa ibindi byaha bikomeye bitandukanye.

Chris Brown atunze izindi nyamaswa zirimo imbwa yemewe muri Los Angeles
Uyu muhanzi ashobora gufungwa amezi atandatu aryozwa gutunga inkende
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza