IGIHE

AY yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze arushinze n’umunyarwandakazi

3 10-02-2019 - saa 17:15, Muvunyi Arsène

Umuhanzi wo muri Tanzania, Ambwene Allen Yessayah, n’umugore we w’umunyarwandakazi, Umwali Rehema, bizihije isabukuru y’umwaka umwe bamaze babana.

Tariki 10 Gashyantare 2018 nibwo AY aherekejwe n’inshuti n’umuryango, yasabye akanakwa Umwali Rehema uzwi nka ‘Remy’ bari bamaranye igihe kinini bakundana.

Ni imihango yabereye mu busitani bwa Golden Tulip Hotel i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ikorwa mu muco wa Kinyarwanda.

Ku wa 24 Gashyantare 2018 ibirori byakomereje i Dar es Salaam aho basezeraniye mu idini bakanishimira urugo rushya.

Kuri iki Cyumweru, AY abinyujije kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ibyishimo atewe no kuba amaze umwaka umwe yitwa umugabo.

Ati “Ni isabukuru yacu, umwaka umwe urashize…isabukuru nziza kuri twe. Ndagukunda byimazeyo mama Aviel. Dukomeze dusabe Imana irusheho kuduha imigisha n’ibyiza byayo iminsi yose.”

Kuri ubu bafite imfura y’umuhungu bibarutse ku wa 12 Kanama 2018 mu bitaro bya Medical City Healthcare biri mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas. Uyu mwana bahise bamwita Aviel bisobanuye Imana ni data bongeraho Yessayah rya se.

AY na Remy mu byishimo nyuma y'umwaka umwe bakoze ubukwe
Byari ibyishimo bikomeye kuri AY asaba umunyarwandakazi
Imihango yo gusaba yakozwe mu muco nyarwanda
Umwaka umwe urashize umwali Rehema abaye umugore wa AY
Rehema afite umwana w'umuhungu yabyaranye na AY
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Aferky 2019-02-11 01:01:14

Type numuhanga, azi guhitamwo kandi biragaragara ko mushiki wacu yishimye.

2
Gedeon Hakuzimana 2019-02-10 20:31:54

Fb

3
Toni 2019-02-10 09:51:22

Oh muri neza Imana ikomeze umuryango wanyu

Kwamamaza