IGIHE

Museveni yahaye abahanzi bamuherekeza yiyamamaza miliyari n’igice z’amashiringi

0 9-02-2016 - saa 17:01, Munyengabe Murungi Sabin

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yahaye abahanzi bamuherekeza mu kwiyamamaza amashiringi miliyari n’igice yiyongera kuri miliyoni magana ane yabahaye umwaka ushize.

Perezida Museveni yatanze miliyari n’igice [asaga miliyoni magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda] nk’ishimwe rikomeye yageneye abahanzi bamuvuze ibigwi mu ndirimbo ‘Tubonga Nawe’ imuherekeza mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Nk’uko Big Eye itangaza ko aba bahanzi bafashe aya mafaranga kuwa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2016. Abagabanye abagaragaje ubushake n’ishyaka mu gushyigikira uyu muyobozi umaze imyaka 27 ku butegetsi baraye bamugejejeho iyo ndirimbo.

Bebe Cool ngo yahawe miliyoni 520Shs, Chameleone ahabwa 130 naho Radio &Weasel batwara miliyoni ijana.

Umuhanzi witwa Catherine Kusasira yahawe miliyoni 100 mu gihe Geoffrey Lutaya na Phina Mugerwa bagenewe buri wese miliyoni 70.

Aba bahanzi bakomeye muri Uganda bahuje imbaraga bakora indirimbo ‘Tubonge Nawe’ bagamije kugaragaza ko bashyigikiye Perezida Museveni ndetse bemeza ko ari we ukwiriye Uganda nyuma y’ibikorwa bye by’indashyikirwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza