Amateka ya Esther Masasu yatumye yinjira mu muziki uhimbaza Imana

4 16-04-2018 - saa 12:35, Karirima A. Ngarambe

Masasu Esther ni umuhanzi uba mu Bubiligi, winjije amaraso mashya mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, urugendo rushingiye ku mateka yanyuzemo.

Masasu avuka ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi witwa Mpingayera Angelique na Se Masasu Nindaga wakomokaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 yiga mu Cyiciro cya Mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’Imibereho myiza y’Abantu mu Bubiligi, ari naho abana na nyina na musaza we muto.

Masasu yavukiye mu Rwanda, igihugu ababyeyi be bahuriyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 1992 nibwo Se yinjiye mu Ngabo zari iza FPR Inkotanyi (APR, Armée Patriotique Rwandaise), aza gukomereza mu Ngabo zari zigamije kubohora Congo, AFDL (Alliance des Forces Démocratiques de Libération du Congo) zagejeje ku butegetsi Laurent-Désiré Kabila akuyeho Mobutu Sese Seko, Masasu akaba yari umwe mu bayobozi bazo.

Mu kiganiro na IGIHE uyu mukobwa yagarutse ku mateka ye, avuga uko amaze kuvuka aribwo ababyeyi be bagiye gutura i Kinshasa aho Se yakoreraga imirimo ya politiki kugeza yitabye Imana.

Yakomeje agira ati ‘‘Nyuma y’urupfu rwa data, twageze mu Bubiligi mu 2004, ntabwo byari byoroshye (kuva mu gihugu mu ijoro akisanga mu kindi atazi). Ariko byasabaga gukomeza, tukagerageza kuba mu buzima bushya.’’

Imyaka yagiye ishira, ariko agakomeza kwiyumvamo ibikomere bishingiye ku mateka yaciyemo, ibintu bitashoboraga kubona n’umuntu uwo ariwe wese.

Ati ‘‘Umunsi umwe naje gufata umwanzuro. Natangiye gahoro gahoro nakira urupfu rwa data. Icyamfashije cyane ni isengesho. Nagize amahirwe yo kurerwa na mama wizera cyane, wadutoje indangagaciro za gikirisitu. Natangiye gushaka Umwami Yesu, numvaga ko Imana yonyine ariyo ishobora kubohora umutima wanjye.’’

Muri icyo gihe ngo nibwo, Masasu yatangiye kujya ahugira cyane ku muziki, aho byasaga n’ibimugora kubonera amagambo, we akaririmba bisanzwe, atangira kumva agize amahoro muri we, maze ibimuri mu mutima atangira kubisohora abinyujije mu ndirimbo.

Yakomeje agira ati ‘‘Kuva mu buto bwanjye nakundaga kuririmba cyane. Urukundo rwa Yesu Krisitu rwatangiye kunyuzura umutima kugeza ubwo numvise nkize ibikomere by’imbere. Uko narushagaho kwiyambaza Imana mu bisingizo no kuramya niko ubuzima bwanjye bwagendaga buhinduka. Naje kumva ko ari impano iva ku Mana, bityo nkwiye gukomeza kuyikorera muri ubwo buryo.’’

Uko imyaka yagiye ihita niko Masasu yakomeje kuririmba, noneho yumva akeneye gusangiza abandi indirimbo ze.

Yakomeje agira ati ‘‘Nafashe umwanya nsengera umushinga wanjye, ubundi gake gake ngenda numva injyana, amagambo, bigenda biza.”

Ni ibintu ngo atiyumvishaga uko bizagenda, ariko Imana yamuhaye abantu bamugirira icyizere kandi bakamufasha muri uwo mushinga we. Ku wa 5 Gicurasi 2018, Masasu azamurika indirimbo yise ‘‘Un refuge.’’

Ni indirimbo yifuza gusangiza abantu benshi, ndetse yizera ko ubutumwa buyirimo buzabafasha cyane ko azirikana ko hari abaciye mu buzima nk’ubwe.

Masasu Esther
Masasu Esther ari kumwe na nyina
Masasu Esther mu kiganiro na IGIHE
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gundi 2018-04-17 23:25:03

Eeeeh uyu nu mwana wa late Masasu?

2
Kabangu 2018-04-17 04:46:25

Migambi!Uyu mukobwa Masasu ni umunyarwandakazi ukurikije itegeko rijyanye n’ubwenegihugu nyarwanda.Umwana uvuka kuri umwe mu babyeyi ufite ubwenegihugu nyarwanda,ni umunyrwanda ako kanya!Uyu rero niba umwe mu babyeyi be ari umunyarwanda nta kabuza,ntawe agomba kubisaba.Ikibazo yakigira kuri RDC niba yo itabyemera!

3
Migambi 2018-04-16 13:30:20

Oya, uyu Esther si umunyarwandakazi; ni umunyekongo ufite nyina w’umunyarwandakazi! Keretse rero yaba yarasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda ageze mu Bubiligi bityo agatakaza ubwa Congo gutyo.

4
TWAGIRAMUNGU Jean Paul 2018-04-16 09:38:13

Shalom, turashima Imana ku wundi mukozi wayo twungutse m’umuryango mugali wa Masasu, amasezerano aratinda ariko agasohora. Esther ubarikiwe sana.

Kwamamaza