IGIHE

Zari yahishuye ko yifuza gusubira mu rukundo

9 7-11-2018 - saa 11:28, Uwiduhaye Theos

Umuherwekazi ufite inkomoko muri Uganda, Zarinah Hassan, bakunze kwita Zari yahishuye ko rimwe na rimwe ajya yifuza kujya mu rukundo ariko akazitirwa no gutekereza ko ashobora kongera kubabazwa no gucibwa inyuma.

Zari yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Nairobi News mu minsi ishize, aho yavuze ko yanezezwa bihambaye no kongera gusubira mu rukundo ariko na none agaragaza ko agira impungenge z’uko yakongera kubabara bitewe no gucibwa inyuma.

Yakomeje avuga n’ubwo ajya abyifuza ariko na none bimunyuze muri iki gihe kubera ko nta teshamutwe ahura naryo.

Ati “Kuba nta mukunzi mfite biteye ubwuzu, meze neza ndetse n’uruhu rwanjye rurayaga.”

Zari yakundanye na Diamond kuva mu 2014 batandukana ku wa 14 Gashyantare 2018, ku munsi w’abakundana uyu mugore ashinja umukunzi we kumuca inyuma.

Bafitanye abana babiri uw’umuhungu witwa Prince Nillan n’umukobwa witwa Tiffah Dangote.

Zari ahorana itoto ntiwamenya ko afite abana batanu ndetse n'imyaka 38
Zari ari mu bagore bateye amabengeza muri Afurika bafite agatubutse
Zari na Diamond bakundanye bamaranye imyaka ine
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kabera Christine 2018-11-08 09:22:20

I wish Zari could go back to Diamond

2
nana 2018-11-08 01:16:27

Sha wamugani wa anitha ilishyano ngoni diamond literumwaku, nayandaya ye mobeto aherutse kuvugako igihe bakundanye ibintubyose byaribyahagaze hanyuma batandukanye imiryango yose ilifungura, ama contracts arisukiranya nibiraka byikashi ryinshi bimubyiganira. Reba na Wema ukuntahora mumaganya no mumanza zidashira.... Sha zari we ihangane wahuye nicyobita umwaku winyatsi yurusenda mbi. ugizekuba waramurushaga imyaka namafranga, ugizekuba waruri numugore wabandi usanzwuri numubyeyi araza aragusenyera, ati ntibihagije yongeraho numwaku wokugupfakaza umugore wawe wambere wagukundaga nawaba aciyeho, yewe shaka abanyamasengesho bakubohore wamugani kuko diamond ni dayimoni mbi

3
anitha 2018-11-07 10:21:11

Gitangiye kukurya semama muko? Erega Ryamubanza mubalilize neza mbere yokuzura numuntu, diamond aterumwaku rwose uzabaze nabandibose bakundanye bose bali mumazabira ntanumwe ufite amahoro, liliya shyano ryumusore ryanagutangaho ibitambo utamenya. Nahubundi wowe wayatayemo rwose, ugize kuba yarakuryaga namafranga yawe, wongereho nokumubyarira abana.....keretse nushaka pasteur akagusengera ayimisi 40 mubutayu akanakuibiza muili yorodani incuro 7

4
Dave 2018-11-07 08:26:30

Ariko in byaranyobeye.
Mubura ubwamamaza uburyo abantu bafatanya bakajyera ku iterambere rirambye,mukirirwa murangaza abanyarwanda mubabwira Zali n’abandi nkawe.
Muhindure umuvuno nubundi abasomyi ntimuzababura.
Murakoze cyane.
Yesu Christ araza vuba!

5
Dave 2018-11-07 08:26:29

Ariko in byaranyobeye.
Mubura ubwamamaza uburyo abantu bafatanya bakajyera ku iterambere rirambye,mukirirwa murangaza abanyarwanda mubabwira Zali n’abandi nkawe.
Muhindure umuvuno nubundi abasomyi ntimuzababura.
Murakoze cyane.
Yesu Christ araza vuba!

6
David 2018-11-07 08:24:24

Ariko in byaranyobeye.
Mubura ubwamamaza uburyo abantu bafatanya bakajyera ku iterambere rirambye,mukirirwa murangaza abanyarwanda mubabwira Zali n’abandi nkawe.
Muhindure umuvuno nubundi abasomyi ntimuzababura.
Murakoze cyane.
Yesu Christ araza vuba!

7
zawadi 2018-11-07 04:15:09

I wish I could get Zari’s phone

8
mutoniwase 2018-11-07 04:08:39

Nakugira inama ngo niba udashaka kubabara no gucibwa inyuma n’umugabo yakwirerera abana akabivaho ibyo gushaka

9
Sengiyumva Augustin 2018-11-07 04:05:29

Ndanezerejwe namakuru meza ya zari kubatakereza gusubirana numugabowe Diamond

Kwamamaza