IGIHE

Young Grace yibarutse

7 24-08-2019 - saa 11:36, Uwiduhaye Theos

Abayizera Marie Grace [Young Grace] yibarutse umwana we w’imfura w’umukobwa yise ‘Diamante’.

Uyu mugore yibarukiye iwabo mu karere ka Rubavu. Umwe mu nshuti ze za hafi yabwiye IGIHE ko ejo bavuganye amubwira ko ari ku bise, uyu munsi mu gitondo akaza kubona ubutumwa bumubwira ko yibarutse.

Ati “Ejo twari twavuganye ambwira ko ari ku bise ngira ngo ni iby’abagore kuko hari igihe umuntu yumva ameze nk’uri ku bise ariko atari byo, uyu munsi mu gitondo mbyutse mbona ubutumwa ambwira ko yibarutse.”

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Young Grace yatangaje ko atwite umukobwa, icyo gihe abinyujije kuri Instagram yashyizeho amashusho agaragaza umwana yisimbiza mu nda n’amagambo agaragaza ibyishimo.

Ati “Ndi kunyura mu bihe bidasanzwe buri mugore wese aba ategereje mu buzima bwe. Oh! Ubu inda yanjye irizihiwe nk’umutima wanjye.”

Yari aherutse gutungurana mu mafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram arimo iyo ari mu bwato arimo kugashya, ahagaze ku nkombe ndetse n’indi ari kumwe n’umusaza bigaragara nk’aho ari umusare w’ubwo bwato uyu muhanzikazi yari arimo.

Mu kwirinda abashobora kumuvugaho byinshi, yafunze ahatangirwa ibitekerezo kuri uru rubuga. Aya mafoto yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Young Grace w’imyaka 25 yakundanaga n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu ikipe ya Heroes FC yazamutse mu Cyiciro cya mbere uyu mwaka, ari na we se w’uyu mwana yabyaye. Gusa iby’urukundo rwabo byararangiye n’ubwo yari yamwambitse impeta nk’aho bitegura kurushinga.

Ku wa 8 Nyakanga, Young Grace yakoreye umwana we w’umukobwa indirimbo yise ‘Diamante’, iri rikaba ari rimwe mu mazina y’uyu mwana.

Uyu muraperikazi yumvikanamo avuga ko umwana we yabaye uwa mbere watumye yishimira kubaho, akaba umwe rukumbi wavuganye na we ndetse ko ubu atakora ikintu atabanje kumubaza.

Mu nyikirizo ati “Ubu ndiho ku bwawe mwana wanjye wandekura nagwa, ntawe uzagukoraho nzakubera intwari rudasumbwa Diamante.”

Mu kumuhanura, Young Grace muri iyi ndirimbo avuga ko umwana we azasanga Isi yarangiritse, akamubwira ko adakwiriye kuzagira ikibazo kuko azahamubera, akamushishikariza kuzakunda umurimo no kuzakora icyo aricyo cyose umutima we uzamuhatira.

Mu ntangiro z’uku kwezi Young Grace yari yanditse agusaba kwo kwazarangira ari umubyeyi.

Young Grace aherutse gusaba uku kwezi kwa Kanama kuzamusiga ari umubyeyi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kariza 2019-08-26 01:56:54

mubasazi nawe bazaguhe Medaille ya bronz uwaguteyinda sha sinzi kwazongera kwicarana nabandi basore usibye ko nguwararanye numusazi bitera ishaba nawe Equipe yiwe yagiye muciciro cya Mbere

2
alic 2019-08-25 10:48:02

Andika hanofelicitation ariko iyo photo inda igaragara hanze rwose aho ntibyemewe mu muco

3
muhima 2019-08-25 05:03:43

ahubwo natinyaga ko azifotoza arimo kubyara imana ishimwe ubwo yihaye akabanga

4
Anaclet 2019-08-24 17:50:40

Andika hano
ndibaza asize nkuruki mubangavu ndetse na bakobwa bagenzibe asize mubukumi
gusa hakwiye ubukangurambaga kubibazo nkibi aho kubabazwa numukobwa nkuriya utarigeze wumvira impanuro zababyeyi ngo turusheho kurinda abo dusigaranye batazamera nkawe ahubwo maze tugaye mwene ubwo buryo.

5
Ange 2019-08-24 10:49:48

Oh nimwonkwe Imana ishimwe ntibiba byoroshye

6
hitimana 2019-08-24 08:14:04

Niyonkwe!!Ariko iyi nkubiri y’abakobwa baryamana n’abahungu bavuga ngo "bari mu rukundo",iteye inkeke kabisa.Wawundi yarataga ngo "bari mu rukundo",yamaze kumutera inda aramuta.Kwishimisha mu busambanyi ntitukabyiye "kuba mu rukundo".Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

7
Sosso 2019-08-24 05:18:44

Félicitations ! !! Diamante karibu ku Isi .

Kwamamaza