IGIHE

Yafanaga Tom Close, agaconga ruhago yiyita ‘Iniesta’: Byinshi ku rugendo rw’umuramyi Prosper Nkomezi (Video)

0 1-05-2024 - saa 16:00, Nsengiyumva Emmy

Prosper Nkomezi uri mu baramyi bagezweho muri iki gihe yahishuye ko nubwo yakuriye mu muryango w’abemera Imana cyane ko Se umubyara yari Pasiteri, we atahise yisanga mu gakiza agaruka ku rugendo rurerure byamusabye kugenda mbere yo kumaramaza mu murimo w’Imana.

Prosper Nkomezi yagarutse ku rugendo rwe rwo gufata icyemezo cyo kumaramaza mu gakiza mu kiganiro Kulture Talk aherutse kugirana na IGIHE.

Aha akaba yanaboneyeho umwanya wo guhishura ko yatangiye kuririmba yujuje imyaka 18, nyuma y’igihe kinini yamaze atekereza kuzibera umukinnyi wa ruhago cyane ko ahamya ko yari anayizi.

Ati “Navutse nsanga papa ari pasiteri adutoza gusenga, ariko mu bintu nangaga cyane ni igihe habaga habereye amateraniro mu rugo, nakoraga ibishoboka byose nkagenda nkagaruka birangiye.”

Prosper Nkomezi iyo yabaga akwepye amateraniro yakundaga kujya kwiyumvira ikinamico Urunana cyangwa akajya kwiyumvira imiziki ari naho yakundiye indirimbo nka ‘Baramujyanye’ ya Dr Claude na ‘Baza’ ya Tom Close na Big Fizzo.

Nubwo yari umwana wikundiraga umuziki akabivanga no guconga ruhago, Prosper Nkomezi yemeza ko nta na rimwe yigeze agira inzozi zo kuzaba umuhanzi.

Ati “Nta narimwe nigeze numva ko nazigera ndirimba rwose nubwo nakundaga umuziki, urumva ko nakundaga izo ndirimbo ariko ntabwo nari narigeze ngira inzozi zo kuzaba umuhanzi.”

Ku rundi ruhande Prosper Nkomezi yari umwana ukunda guconga ruhago ibyanatumye yiha akazina ka Iniesta, umukinnyi rurangiranwa wa FC Barcelona.

Icyakora ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, Prosper Nkomezi ahamya ko aribwo yatangiye guhinduka akunda gucuranga Piano, ku bw’amahirwe kuko yari afite abantu bo mu muryango we baririmbaga, biramworohera.

Ati “Ngeze mu 2014 ndangije amashuri yisumbuye nibwo numvise umuhamagaro, nkunda gucuranga Piano, umunsi umwe data wacu yumvise ndirimba arabyishimira […] ni we wanjyanye mu rusengero ntangira kuririmba bityo ubuzima bwanjye buba umuziki.”

Prosper Nkomezi kuva icyo gihe yatangiye kwihebera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, atangira no kwiga gusenga gutyo.

Ati “Kuva icyo gihe natangiye kujya muri Korali, ariko ntarumva ko nzaba umuhanzi, nakoraga indirimbo nkazibigisha gusa, mu 2017 nibwo nakoze indirimbo yanjye ya mbere, ngira amahirwe iramenyekana mpita ninjira mu muziki gutyo.”

Kuri ubu Prosper Nkomezi ari mu myiteguro y’igitaramo cye giteganyijwe ku wa 12 Gicurasi 2024 muri Camp Kigali aho azaba amurikira album ebyiri amaze igihe atunganya.

Ni igitaramo agiye gukora nyuma y’imyaka itanu cyane ko yaherukaga gutegura ikindi nk’iki mu 2019 ubwo yamurika album yise ‘Sinzahwema’.

‘Nzakingura’ ni album ya kabiri Prosper Nkomezi yakoze mu 2021 icyakora ntiyagira amahirwe yo kuyimurika bitewe n’ibihe bya Covid-19 byari byarugarije Isi.

‘Nyigisha’ ni album nshya ya Prosper Nkomezi amaze iminsi akoraho iriho indirimbo nka ‘Nyigisha’ yitiriye yanamaze kujya hanze.

Iyi album nshya ya Prosper Nkomezi kandi iriho indirimbo zasohotse nka ‘Usiogope’ na ‘Sinzamuvaho’.

Prosper Nkomezi agiye kumurika Album ebyiri icyarimwe mu gitaramo yise 'Nzakingura'
Prosper Nkomezi yahishuye ko yakuze yumva yazibera umukinnyi wa ruhago aho yari yaramaze no gufata akazina ka Iniesta
Prosper Nkomezi yakuze yikundira umuziki usanzwe mbere y'uko amaramaza mu gakiza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza