IGIHE

Wema Sepetu yahanganishije Diamond Platnumz na Harmonize

4 27-05-2019 - saa 18:59, Uwiduhaye Theos

Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond Platnumz yagonganishije uyu muhanzi na Harmonize, ubwo yavugaga ko Harmonize yamaze kugera ku rwego ruhambaye kurusha urw’uyu muhanzi bahoze bakundana.

Byatumye benshi bafata Diamond Platnumz nk’izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bagwa mu kantu.

Wema Sepetu yabibwiye itangazamakuru ryo muri Tanzania mu cyumweru gishize, ubwo yahamyaga ko ubushobozi n’ibyo amaze kugeraho muri iki gihe biruta cyane ibya Diamond Platnumz ufatwa nk’umuyobozi wa studio ya Wasafi uyu muhanzi abarizwamo.

Ati “Urwego rwa Harmonize rwamaze kurenga urwa Diamond, ntabwo nabasha gupima uko rungana gusa niko bimeze.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko nta gushidikanya Harmonize byamworohera gukora byinshi kandi byiza we ku giti cye, atiringiye imbaraga ziturutse kuri Wasafi Records.

Wema avuze ibi nyuma y’amakuru yakwirakwiye avuga ko Harmonize yaba ashaka gutandukana na Diamond Platnumz agatangira guhangana na we yikorera umuziki ku giti cye atabarizwamo muri label ya Wasafi.

Aganira na Wasafi Tv, Harmonize yavuze ko aterwa ishema no kuba agereranywa na Diamond Platnumz kandi ari umuntu areberaho.

Ati “Iyo nsomye ibiterekerezo numva ntewe ishema n’uwo ndi we ubu, ndizera ko na Diamond atewe ishema na byo, kuko ni we wangize uwo ndi we uyu munsi.”

Harmonize ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu muziki wa Afurika, bigaragarira mu buryo yubashywe mu bihugu bitandukanye ndetse n’abahanzi bakomeye agenda akorana indirimbo na bo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yashyize hanze indirimbo yise ‘Never Give Up’ avugamo ubuzima bukomeye yanyuzemo, akanashimira uko Diamond Platnumz yamufashije agakabya inzozi ze mu muziki.

Nubwo Wema Sepetu avuga ko Harmonize amaze kurenga urwego rwa Diamond, we avuga ko hari byinshi amwigiraho
Wema Sepetu yavuze ko Harmonize arusha Diamond Platnumz kuririmba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mousa 2019-05-28 08:35:56

yaramaze iminsi ahubwo yarazimye yagirango avugwe

2
mousa 2019-05-28 08:35:56

yaramaze iminsi ahubwo yarazimye yagirango avugwe

3
rinog 2019-05-28 04:55:13

ukobyagenda kose ntarutugu rujya rukura ngo rurute ijosi.

4
babel nim 2019-05-28 00:05:15

yakoze ikosa rikomeye guhanganisha umwana na se

Kwamamaza