IGIHE

Uwicyeza agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza muri Zimbabwe

5 10-09-2019 - saa 15:10, Uwiduhaye Theos

Uwicyeza Pamela wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza kuza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, agiye guhagararira igihugu mu irushanwa rikomeye ribera muri Zimbabwe.

Ni mu irushanwa ryitwa Zuri Africa Queen rihuriza hamwe abakobwa batandukanye muri Afurika.

Uwicyeza yabwiye IGIHE ko yandikiwe n’abategura iri rushanwa bakamumenyesha ko bamutoranyije biturutse ku nshuti ye yatumye bamumenya.

Ati “Barantoranyije barampagara bambwira ko ari njye batoye uzahagararira u Rwanda. Bitorera umukobwa bashaka, baranyandikiye bambwira ko bantoranyije. Hari inshuti yanjye yagiyeyo umwaka ushize yabahaye nimero zanjye bambwiye ko bantoranyije ndabyemera bahita banshyira mu itsinda rya WhatsApp ririmo abandi tuzajyanayo.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu byo yitwaje nk’iturufu izatuma atsinda agahigika bagenzi be bazaba bahatanye ari ‘Umuco w’abanyarwandakazi muri rusange’.

Iri rushanwa rizahuriramo abakobwa bo mu bihugu 22, rizabera i Harare muri Zimbabwe. Ku wa 21 Ukwakira 2019, abakobwa bose bari guhatana bazagera muri iki gihugu rizaberamo bakore umwiherero w’icyumweru basubire mu bihugu byabo ku wa 03 Ugushyingo.

Nyuma bazamenyeshwa umunsi nyir’izina wo gutanga ikamba. Iri rushanwa rigamije kwigisha abakobwa kwikunda no kwitinyuka ku mukobwa w’Umunyafurika, ibikorwa by’urukundo no kwerekana umuco wa buri gihugu.

Uwicyeza Pamela w’imyaka 20, yasoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi (HEG) kuri APADE ku Kicukiro. Ateganya gutangira kwiga kaminuza umwaka utaha.

Uwicyeza avuga ko kimwe mu byo yitwaje ari indangagaciro z'ubunyarwandakazi
Uwicyeza ni umwe mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda ariko ntiyabashije kwegukana ikamba na rimwe
Uyu mukobwa yahatanye muri Miss Rwanda ntiyahirwa agiye guhatana n'abandi bakobwa bazaba baturutse mu bindi bihugu ku mugabane wa Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NAMBAJIMANA Francois 2019-09-11 07:02:16

Good luck beautifully girl, uri mwiza uzabahiga. God is able

2
Vava 2019-09-11 04:30:45

ntamunyarwandakazi ufite indangagaciro nk’izo numvise uvugango uzashaka umuhungu ugutera inda ngo ntuzashaka umugabo ,gutegera urugori umutware ndetse nabo wibarutse nizimwe mundangagaciro z’umunyarwandakazi wiyubashye kdi wubahisha umuryango we ndetse nigihugu, uyu mwana ntabwo azi icyo ashaka arahuzaguruka ,ntabwo atekereza iyo agiye gusubiza.nta guhagararira urwanda mbonye ,nabanze nawe yihagararire mbere yo guhagararira igihugu,bantu ibi byaba miss ni ibifitirano pe.ubwo nawe babashukanyi bari gushaka urwaho kugirango babone uko bamwiyegereza ntakindi,ariko ababyeyi baba bana basinziriye bingana iki kuburyo umwana agupfana ,bakamwangiza biri official ubireba ugaterera iyo.

3
karimu 2019-09-10 10:03:10

ni ukureba neza abo bamuhamagaye ataba ari abatekamutwe dore barasizoye muri iyi minsi

4
GASONGO 2019-09-10 09:25:26

Uyu ni wawundi uvuga uburimi ngo ’Kudyra’ hhhhhh uyu ntaho azagera rwose Dore aho nibereye. Ikindi aranabyibushye Kandi ibyo ntibikora muri miss competition

5
Elias brown breezy 2019-09-10 08:49:07

congratulation our girl proud of you

Kwamamaza