Uyu muhanzi (Mutabaruka Léonidas) afite n’izindi ndirimbo harimo nk’iyitwa: Monika, Kanguka burakeye, Mukagacinya, Amagambo ari hanze aha n’izindi.
Mutabaruka avuga ko anyotewe kongera kumvikana mu bihangano bishya amaze igihe yandikira mu rugo.
Uyu muhanzi ubarizwa ahitwa ku Cyasemakamba mu Karere ka Ngoma Intara y’uburasirazuba avuga ko afite ibihangano bishya, kandi ko aramutse abonye umuterankunga nta shiti yabisohora kandi mu gihe cya vuba.

Mu nzu ye, Mutabaruka agira gitari ihora yegetse mu ruganiriro, gitari avuga ko acuranga ijoro n’umunsi uko ari kuruhuka.
Ni gitari ishaje, ariko akirigitana ubuhanga ukumva umurya wa kera, mu ndirimbo za Karahanyuze, zacagaho mu rukerera mu zitwa "Burakeye” kuri Radiyo Rwanda.
Mutabaruka yagize ati "rwose Nyagasani amfashije numva inganzo yanjye ndacyayikomeje, numva naririmba n’abana bakiri bato n’urubyiruko tugafatanya ku buryo umuziki twawuteza imbere.”
Uyu muhanzi wo hambere avuga ko ubu yugarijwe n’ubukene, akaba yarazahajwe n’uburwayi bwa diabete n’umwijima.
Uyu muhanzi yakomeje agira ati"ubu ikibura ni amafaranga, amafaranga niyo ari kubura gusa; muri make nyagasani namfasha nkabona untera inkunga wenda hagati nko mu kwa karindwi cyangwa ukwa munani nkirutse ubukene ndimo ndumva nzashyira hanze CD y’indirimbo zanjye nshya, nkanasubiramo iza kera abantu bakunze ziri mu buryo bugezweho.”
Mutabaruka, w’imyaka 60 ubu bamwita Mukandori, kubera indirimbo ye yanditse mu wa 1985 ikamamara mu Rwanda hose.

Ibitekerezo 0