IGIHE

Ushinjwa kwica Mowzey Radio yongeye kugezwa imbere y’urukiko

2 9-08-2019 - saa 07:55, Muvunyi Arsène

Godfrey Wamala ushinjwa kwica umuhanzi wo muri Uganda, Mowzey Radio, yongeye kujya mu rukiko asaba ko yarekurwa by’agateganyo ariko rumutera utwatsi.

Uyu mugabo uzwi cyane nka Troy ni we ushyirwa mu majwi ko yakubise Moses Sekibogo [Radio] bikamuviramo kujya muri coma yitaba Imana tariki 01 Gashyantare 2018

Troy yari ashinzwe umutekano mu kabari kitwa The Bar gaherereye mu gace ka Entebbe ari naho yakubitiye Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda rya Good Lyfe.

Yatawe muri yombi tariki 04 Gashyantare 2018 nyuma y’iminsi yari amaze yihisha inzego z’umutekano.

Kuva icyo gihe ntabwo araburanishwa mu mizi. Kuri uyu wa 08 Kanama 2019 yagejejwe imbere y’urukiko asaba ko yarekurwa by’agateganyo ariko umucamanza avuga ko adashobora gufata umwanzuro ku busabe bwe kuko hari undi wari wabufasheho icyemezo.

Urubanza rwa mbere rwaburanishijwe n’uwitwa Jane Francis Obodo wari wanzuye ko Troy akomeza gukurikiranwa afunzwe.

Ibi byatumye umucamanza wo mu rukiko rukuru Nyanzi avuga ko uwari wafashe icyemezo ari nawe ufite ubushobozi bwo kurekura uyu musore umaze umwaka n’igice mu buroko.

Troy yaherukaga imbere y’urukiko tariki 24 Kanama 2018 nabwo aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ushinjwa kwica Mowzey Radio yongeye kugezwa imbere y'urukiko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ben 2019-08-09 17:44:08

Yarakwiye kwicwa nawe yatubujije umuhanzi Mwiza.

2
Seka The Pro 2019-08-09 04:25:32

Akanirwe urumukwiye nkuwishe umuntu!

Kwamamaza