IGIHE

Urwibutso n’agahinda ku bakunzi n’abakinanaga filime na Nsanzamahoro wamenyekanye nka Rwasa

5 6-09-2019 - saa 09:06, Uwiduhaye Theos

Abakinnyi ba filime batandukanye mu Rwanda bavuze ku rwibutso basigaranye kuri Rwasa witabye Imana agasigira benshi agahinda gakomeye.

Nsanzamahoro Dennis wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeri 2019 azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi.

Nsanzamahoro yari arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, kuva ku wa Mbere. Ni inkuru yaciye igikuba mu bantu benshi cyane cyane abo mu mwuga wa sinema barimo abo bari bamaze igihe bakorana umunsi ku munsi.

Mu Kiganiro na IGIHE, bamwe mu bari inshuti za hafi za nyakwigendera bavuze ko yari umuntu ukunda akazi kandi w’umuhanga by’umwihariko wanashyize itafari ku ruganda rwa sinema mu Rwanda.

Willy Ndahiro bakinanye cyane wari n’inshuti ye magara yavuze ko Atari azi iby’uburwayi bwa Rwasa gusa akimara kubimenya yaguye mu kantu kuko atiyumvishaga ko aribyo.

Ati “Iyo nkuru y’akababaro njyewe ku giti cyanjye nabo muri federasiyo ya sinema ntabwo twari tuzi ko arwaye yagiye mu bitaro tubyakiranye akababaro kenshi ndetse ni igihombo gikomeye kuri sinema kuri yari umukinnyi wabigize umwuga.”

Yavuze ko kimwe mu azamwibukiraho ari uko ari umuntu batangiranye kandi akaba yari umuntu ugira umutima mwiza bakaba bakundaga no kugirana inama.

Ati “Njye ku giti cyanjye yari inshuti, ni umuntu twatangiranye muri sinema. Nzajya mwibukira ku bunyamwuga bwe mu kazi, ku mutima mwiza wo kubana n’abantu bose yagiraga, uburyo yasanaga n’abantu ntawe arobanuye n’urukundo rwe. Nzajye mwibukira ku bintu byinshi. Inama twagiranaga ku buryo uruganda rwa sinema rwatera imbere, nk’umuntu twatangiranye ndi mu gahinda gakomeye.”

Audace Willy nawe bakinanye muri filime zirimo iya Rwasa yari yaramwitiriwe, yavuze ko yamenye ko arwaye ndetse akaba yateganyaga kumusura ejo ariko agatungurwa n’inkuru ivuga ko yitabye Imana.

Ati “Nari nziko ari mu bitari kuva ejo bundi napangaga kumugeraho ejo mvuye ku kazi, none ndi mu kazi menye ko yitabye Imana ndatunguwe cyane, nguye mu kantu.”

Avuga ko yari umuntu udacika intege ukorana umwete kandi icyo yiyemeje agakora ibishoboka byose ngo kigere aho yifuza.

Ati “Yari agikenewe ni umuntu twakuragaho inama nyinshi ariko nyine umunsi we wageze nta kundi ni igihombo cyane ku muryango nyarwanda. Yari umuntu ugira ishyaka, utakwemera gucika intege, washyiraga gahunda ze zose ku murongo, ibintu bye akabishyiramo ubushake n’umurava; yari inking ya mwamba muri sinema nyarwanda hari n’izo mu mahanga yakinnye. Ni igihombo gikomeye.”

Aline Gahongayire nawe uri mu bakinanye muri filime agahinda ni kose, ndetse yari ari kurira avuga ko bimurenze mu buryo bukomeye.

Ati “[Arira cyane] birandenze, biri kumbabaza.”

Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi nawe yavuze ko bigoye kwiyumvisha ko Rwasa yitabye Imana.

Ati “Nanjye mbimenye ndi gufata amashusho ya filime i Gahanga ubu ibyo nari ndi gukora byose ndabihagaritse. Ni inkuru y’incamugongo, tuguye mu kantu kuko si umuntu wari urwaye igihe ku buryo yahita apfa. Ni ibintu bitumvikana.”

Yakomeje avuga ko babanye mu bintu byinshi, ikindi akaba yamwubahiraga ko ari mu bantu bashyize uruganda rwa sinema ku rundi rwego, bakaba bari banameze nk’abavandimwe.

Ati “Twabanye mu bintu byinshi. Ari mu bantu batangije sinema nyarwanda akina cyane muri filime zivuga kuri jenoside, twarakinanye muri ‘Shake hands with devil’ mu 2004, twakinanye mu zindi filime nyinshi yari umuvandimwe twahuraga tugasangira mu birori byaba iby’iwanjye cyangwa ibye. Kugeza ubu njye ntabwo ndabisobanukirwa neza. Nta urabyakira.”

Mugisha Emmanuel Clapton na Laura Musanase[Nikuze] bo muri Seburikoko bavuze ko n’ubwo nta mishinga bigeze bahuriramo nawe bavuze ko bazajya bamwibukira ku kuba ariwe watumye bumva ko kuba umukinnyi wa filime bishobora gutunga umuntu, kandi akaba yari umuhanga ufite ubwenge buhambaye muri sinema.

Rwasa yakinnye muri filime nyinshi kuva mu 1998 ubwo yinjiraga muri uyu mwuga. Yatangiriye muri filime yitwa 100 Days yakozwe n’umwongereza Jack Hughes, itunganywa na Eric Kabera, ikinirwa ku Kibuye. Mu 2003 yakinnye mu yitwa ’Sometimes in April’ yayobowe na Raoul Peck, wanakoze filime ya Patrick Lumumba.

Nsanzamahoro kandi yakinnye muri filime ’Operation Turquoise’, ’A Walk With A Lion’ yakiniwe muri Kenya na ’Shooting Dogs’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko igaruka ku biciwe muri ETO Kicukiro.

Nsanzamahoro kandi yikoreye filime ze zinyuranye zirimo n’izamamaye hano mu Rwanda nka filime y’uruhererekane yacaga kuri Televiziyo Rwanda yitwa Sakabaka na Rwasa yanitiriwe.

Yitabye Imana atararushinga, icyakora mu biganiro yagiye agirana n’ibinyamakuru binyuranye yakunze kwemeza ko afite umwana w’umuhungu nubwo atigeze yifuza kumugaragaza.

Reba kamwe mu duce yakinnyemo muri filime yamwitiriwe yitwaga ‘Rwasa’

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
regis 2019-09-10 04:44:53

Twakwigeyeho byinshi,ariko ugiye twari tukigukeneye,IMANA ikwakire mubayo!

2
Habineza 2019-09-07 08:12:48

Urupfu rw’umuntu uba uzwi nk’uyu iyo apfuye byakagombye kubera inyigisho kubasigaye bakunva ko isaha n’umunota umuremyi yakwisubiza noneho ugategura ejo hawe ukora byiza birimo gukoresha igihe cyawe neza ,umutungo wawe ukazakubera impamba izagufasha ubwo uzaba umaze gutabaruka

3
Christella 2019-09-06 05:16:02

OH NON, SO SAD. KUKI ABEZABATARAMBA KOKO? BAJYA NOKUGENDA BAKAGENDA BITUNGURANYE GUTYA??? YAGIZURUHARE RUNINI MUKUMENYEKANISHA AMATEKAMABI IGIHUGU CYANYUZEMO ABINYUJIJE MUMPANO YE YA FILM, ADUFASHAGUHINYUZA ABAYAPFOBYAGA AGAKINAGARAGAZA UKULI KWIBYABAYE MURWANDA. ROLE NYINSHI YAKINYEMO YABAGARI INTERAHAMWE CG UMUSILIKARE, KULIJYE NABWONUBUTWARI KWEMERA GUKINAZILIYA ROLE, NUMUSANZU UKOMEYE YATANZE TURABIMUSHIMIRA. IKINDIKANDI YARUMWE MUBYAMAMARE BYAMBARANEZA MULIKIGIHUGU. IMANA IMWAKIRE MUBAYO

4
Amani Johnson 2019-09-06 04:19:22

Nyakwigendera twamukundaga roho ye niruhukire mumahoro. Ndagaya imvugo y’abantu bahora bivuguruza iyo babuze uwo bakundaga. Pe jyewe sinemera ko ibyo tubamo ku isi Imana nyamana ibikunda cyangwa ibyivangamo kuko dukunda isi kuyirusha. N’abasenga simbacira urubanza ikigaragara baba bagirango imana ibahe amahirwe yo kwiberaho neza mu isi noneho nibazasaza cyangwa bashizemo umwuka kubw’impanuka ibajyane kubatuza heza, muri make amasengesho ninko kwisabira ibyiza gusa mu isi n’ijuru abantu doreko banarishidikanyaho. Icyo ngaya abantu rero muri rusange atari n’abo uyu munsi dufatanyije kubabazwa na nyakwigendera, ni imvugo bakoresha bavuga ngo ntibyumvikana ukuntu kanaka uyu n’uyu apfuye, ubundi amarira bakayava imuzingo yaba abari gukoshesha cyangwa ababikora ari ukuri. WABA WEMERA KO UMUNTU YARI MWIZA NONE AKABA AVUYE MUBIBAZO KU ISI AGIYE GUHEMBWA MU IJURU, BIKAKUBABAZA? Oya ibyo ni uburyarya, iyaba mwavugaga ngo ndarizwa nuko yari mwiza none akaba ansize jyenyine ariko muhaye congratulation kuko abonye promotion y’ijuru. Naho kuvuga ngo ntibyumvikana, ntiyari akwiye kugenda, kereka uziko agiye habi cyangwa se ukaba uzi ko agiye aho utazi, muri make ukaba uvuga uti arahombye. Gutandukana bya burundu n’uwawe birababaza ukanarira, ariko wibihindura ko uwawe upfuye mugihe uhamyako ntacyo yari atwaye ngo wumvikanishe igihombo kuri we. Nyakwigendera Sayinzoga niwe wari warasize avuze ati: Rwose jyewe ningenda muzakore a big party, mubyine munezerwe nzaba nduhutse isi. RIP Dennis.

5
Ntasingwa Vianney 2019-09-06 03:27:54

Imana imwakire mubayo

Kwamamaza