IGIHE

Umwe mu bahatanira Miss Rwanda yavuze ko yiteguye kujya mu gisirikare

13 12-02-2018 - saa 16:47, Munyengabe Murungi Sabin

Irebe Natacha Ursule uri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yahishuye ko afite inzozi zo kuzinjira mu gisirikare kandi ko ari icyifuzo amaranye igihe kinini.

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2018, abakobwa bose bahatanira Miss Rwanda bagiranye ikiganiro na Lt Col Kabayiza Sostene waturutse muri Minisiteri y’Ingabo ababwira byinshi ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Muri iki kiganiro, Lt Col Kabayiza Sostene yibanze cyane ku ruhare rukomeye abagore n’abakobwa muri rusange bagize mu rugamba rukomeye rwo kubohora u Rwanda n’ingaruka nziza ibyo bakoze byagiriye igihugu.

Irebe Natacha Ursule, yavuze ko ikiganiro cyatanzwe na Lt Col Kabayiza Sostene cyarushijeho kumufungura amaso no kurushaho kunyoterwa no gukabya inzozi afite zo kuzaba umusirikare agatera ikirenge mu cy’abagore bamubanjirije.

Yagize ati “Nkanjye nk’umukobwa ufite inzozi zo kuzaba umusirikare mu gihe kizaza, ikiganiro tumaze gukora ku ruhare rw’umugore mu kubohora igihugu byamfashije cyane kuko byampaye imbaraga ku nzozi nari nsanganywe.”

Irebe Natacha asanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye yambitswe mu mwaka wa 2015. Icyo gihe yahagarariye ishuri rya FAWE Girls School mu irushanwa ry’abakobwa b’ubwiza n’ubuhanga, yatsinze ahigitse bagenzi be 18 bari bahanganye.

Irebe Natacha Ursule ari mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda

No mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, Irebe avuga ko yifitiye icyizere mu buryo busesuye ko azegukana ikamba ku rwego rw’igihugu. Yagize ati “Icyizere cyo gutsinda ndagifite, icyo nsaba Abanyarwanda ni ugukomeza kunshyigikira bantora.”

Ubusanzwe yitwa Irebe Natacha Ursule, afite ibiro 66 akareshya na metero 1.72. Uyu mukobwa yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi yavuze ko yaje muri Miss Rwanda kugira ngo azegukane ikamba azarikoreshe nk’inzira yo kugera ku nzozi ze.

Lt Col Kabayiza Sostene yibanze cyane ku ruhare rw'umugore mu rugamba rwo kubohora u Rwanda
Aba bakobwa bavuze ko ikiganiro bahawe cyabongereye ubumenyi ku byerekeye urugamba rwo kubohora u Rwanda

Amajwi y’uko abakobwa bahagaze kugeza ubu ku itora ryo kuri telefone:

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
shalom 2018-02-14 05:23:35

Natacha, anyarukire ku biro by’akarere bamwandike.nubwo kwakira bishora kuba byararangiye ariko ntiharasohoka urutonde rw’abemewe. nibyiza cyane burya kujya ku rugamba si ukwitwaza imbunda gusa,njye nizera ko yakora neza.

2
uritiranya 2018-02-13 09:36:17

muko urivugira gusa ngo wabasha igisirikari ? uzabanze ube inkeragutabara

3
Lies 2018-02-13 06:41:41

LIEEEEEEES LIES

4
nio 2018-02-13 05:44:27

Nuko mukobwa mwiza,ngurashaka kujya mugisirikare?ahaaa!mwebwe mbona batera inshinjye mukarira?ikosi ntamuteto bebe ,kbsa mwe nimwikomereze murye aya leta nimigisha yanyu ,bindi mubireke

5
gakuba Erinest 2018-02-13 02:01:26

murakora cyane bravo abanyamakuru bo kugihe turanabemera ,ariko mujye mugerageza kwirinda amarangamutima mukwandika inkuru mubere bose urugero :iyo muvuze kumukobwa wifuza kujya mugisirikare uri muri miss ahatana mukamuvuga wenyine ,kdi wenda nabandi babishaka utababajije ,ubwo uba wumva arinde utamutora,rero uba wiciye abandi amahirwe murakoze

6
Wilson Kamanzi 2018-02-13 01:59:45

Igitekerezo cyawe ni cyiza wowe wiyise AN. Muvandimwe Sabin rero nkuhe hint mapeti y’abasirikale na police; iyo umuntu ari officer/officier umwandika ubanje rank, ugakurikizaho izina ry’idini hanyuma irinyarda cg iry’ababyeyi rigaheruka, eg: Lt Col S,,, K...
Ku ba sous officier niho wandika nkuko wabikoze haruguru. Ako kanoze Sabin.

7
mujyanama 2018-02-13 01:15:01

An, ndemerankwa nawe ibyo uvuga ni ukuri.igihe ndacyeka ko kuva abo bakobwa batangira amarushanwa yubwiza bw’umukobwa w’Urwanda.bandi inkuru kubantu 3 gusa.Liliane, Natacha na Munyana Shanitha.sinzi niba aribo igihe kibaza gusa cg kibona aribo bakwiye kuvugwa mwitangaza makuru.bagerageze bashake inkuru kuriburiwese urimwirushanwa.bityo abantu bazabona ko ntawaberewe

8
Irambona Arsène florent 2018-02-13 00:07:21

Nababajwe nuwo umukobwa batwenze ngo afashe moto kandi ariko yitoza muba miss Rwanda. Ndamwifurije gutsinda. Imana ikirura hasi umuntu ikamushira ahakomeye.

9
urukerereza monic 2018-02-12 23:48:10

Yes Natacha,urarikwiye,natwe turagushyigikiye Nyampinga ubereye uRwanda kandi witeguye kuba wanarurwanirira,Nyampinga aaaa,ubereye uRwanda ufite Patriotisme.Ikamba bazariguhe kweli urarikwiye.

10
Kibwa2 2018-02-12 22:17:58

Kwiyamamaza no kwamamaza biremewe kdi ikinyamakuru kigenga cyamamaza bitewe ni inyungu kibpna kuwo cyamamaza kuko gikorera inyungu

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza