IGIHE

Umutoni Pamella wahatanye muri Miss Rwanda 2017 yasezeranye imbere y’amategeko

8 31-05-2019 - saa 19:51, Muvunyi Arsène

Umutoni Pamella wari mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Murenzi Kevin bagiye kubana akaramata.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2019, witabiriwe n’inshuti n’imiryango ku mpande zombi.

Iri sezereno bahamirije imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda ni iriharurira inzira indi mihango isigaye yo gusaba no gukwa izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 kamena 2019 no gusezerana imbere y’Imana bizaba tariki 06 Kamena 2019 muri Paruwasi Saint Michel muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Murenzi azaba yegukanye uyu mukobwa w’imyaka 21, wari ufite inzozi zo kuzaba Nyampinga w’u Rwanda 2017 ariko ntibimukundire.

Urukundo rwa Umutoni Pamella na Kevin Murenzi rwatangiye gusakara mu 2018, ubwo akenshi uyu musore yakundaga gushyira hanze amafoto ari kumwe na Umutoni agaragaza ko yamwihebeye.

Mutoni Pamella na Murenzi Kevin bari baherekejwe n'abo mu miryango yabo
Mutoni Pamella n'umugabo we Murenzi Kevin bagiye kubana akaramata
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ukuri 2019-06-02 01:58:00

Abakobwa beza gutya bakarongorwa n’udutypes nk’utu akenshi usanga batagira ubwenge,ubu wasanga yaramenye ko atwite inda igeze mu ijosi

2
Ukuri 2019-06-02 01:57:11

Abakobwa beza gutya bakarongorwa n’udutypes nk’utu akenshi usanga batagira ubwenge,ubu wasanga yaramenye ko atwite inda igeze mu ijosi

3
KAMOSO 2019-06-01 04:12:17

@Karaha, umuntu wa fake ni umeze ate?!

4
Joanna 2019-06-01 01:29:31

Imyaka 21 ndabona ari mike yo gushaka umugabo.

5
Bolingo 2019-06-01 01:20:44

Yajyahe ko mbona kariya gasore karabirangije! Urabona inda atari imvutsi? Urabona harikindi cyari kumwihutisha kuriya ku myaka 21? Ahubwo umuhungu yitonde umukobwa nagera muri retour d’age akibuka ko haribyo atasoje!

6
Bana 2019-06-01 00:09:20

Urugo rwiza, muraberewe kandi muri beza, muranaberanye. Karaha uri injajwa gusa nyamwanga ibyiza
ishyari rizakwica pe

7
Tiger 2019-05-31 21:08:22

Aba bakobwa ko baba birukira ubukwe, baba bajya he? Iyo abanza akarangiza amashuri koko! Uyu mugabo nduzi bata matchinga, ariko nubundi wagirango inda n’imvutsi niyigendere. Urugo ruhire kuri bo.

8
Karaha 2019-05-31 13:26:44

Uyu musore se ko mbona ari fake uyu mukobwa amuciye cash? Nizeye ko akamodoka akibitseho hafi aho naho ubundi umukobwa azamuta yisangire abatypes bakanuye hanze aha

Kwamamaza