IGIHE

Umusore waserutse mu ikanzu yasekeje abitabiriye ibirori byo kumurika album ‘Ganza’ ya Kivumbi (Amafoto)

0 18-05-2024 - saa 13:58, Nsengiyumva Emmy

Umusore wihinduye umukobwa mu myambarire, akaba umwe mu bari baje kwitabira ibirori byo kumva album ya Kivumbi, yarangaje abafana cyane nyuma yo guseruka yambaye ikanzu, akanayibyinana mu buryo bwasekeje abatari bake.

Ni ibirori byabereye ahitwa ‘Atelier du vin’ mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2024.

Uyu musore yanyuzagamo buri minota mike akikoza imbere ahari hateguwe kwifotoreza akahakaragira umubyimba, ibyatumaga buri wese wari witabiriye ibi birori amuhanga amaso.

Byari bigoye kumenya ko atari inkumi, uretse kuba wamwegereye ukitegereza imiterere y’umubiri we cyangwa ukaba ubiganirijwe n’inshuti ze bari basohokanye.

Uretse uyu musore, ibi birori byitabiriwe n’abahanzi barimo Kenny K-Shot, Kenny Sol, Bruce The 1st n’abandi batandukanye bari bagiye gushyigikira Kivumbi bari banarimo Jeannine Noach ndetse na Sacha Kate.

Abitabiriye ibi birori bagize amahirwe yo kumva bwa mbere nyinshi mu ndirimbo zigize iyi album ndetse Kivumbi nyirizina anyuzamo anabaririmbira zimwe muri zo.

Uretse Kivumbi wataramiye abari bitabiriye ibirori byo kumva album ye, abahanzi barimo Kenny K-shot, Kenny Sol na Bruce The 1st nabo bahawe umwanya basuhuza abakunzi babo.

Iyi album nshya ya Kivumbi ‘Ganza’ iriho indirimbo zirimo Nzakomeza, Muhorakeye yakoranye na Riderman, Streets yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda Joshua Baraka, Impamvu, Selfish yakoranye na Mike Kayihura na Ruti Joel n’izindi nyinshi.

Abitabiriye ibi birori bari bashyiriweho aho gufatira amafoto y'urwibutso
Bamwe mu bafana bagize amahirwe yo gufatana ifoto y'urwibutso na Kivumbi
Kivumbi ari kumwe n'itsinda ry'abanya-Nigeria bari kumufasha mu muziki
Kenny K-Shot ari mu bataramiye abitabiriye ibi birori
Kenny Sol yari yitabiriye ibirori byo kumva album 'Ganza' ya Kivumbi
Jeannine Noach na Sacha Kate bari mu bari bitabiriye ibi birori
Kivumbi yishimiye kumvisha abakunzi be album ye nshya 'Ganza'
Abakunzi ba kivumbi bizihiwe no kumva album ye nshya
Kenny K-Shot ni umwe mu bari bitabiriye ibi birori
Byari kugora uwo ari we wese kumenya ko uyu ari umusore wihinduye inkumi cyeretse kuba wamwegereye cyangwa wabibariwe n'inshuti ze
Iyo ibirori byabaga bigeze ahashyushye uyu musore wari waserutse gikumi yikozaga imbere akabyina mu buryo bwarangazaga benshi
Uyu musore wari waserutse yigize inkumi yihariye ibirori byo kumva album ‘Ganza’ ya Kivumbi

Amafoto: Kasiro Claude

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza