Umusore wihinduye umukobwa mu myambarire, akaba umwe mu bari baje kwitabira ibirori byo kumva album ya Kivumbi, yarangaje abafana cyane nyuma yo guseruka yambaye ikanzu, akanayibyinana mu buryo bwasekeje abatari bake.
Ni ibirori byabereye ahitwa ‘Atelier du vin’ mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2024.
Uyu musore yanyuzagamo buri minota mike akikoza imbere ahari hateguwe kwifotoreza akahakaragira umubyimba, ibyatumaga buri wese wari witabiriye ibi birori amuhanga amaso.
Byari bigoye kumenya ko atari inkumi, uretse kuba wamwegereye ukitegereza imiterere y’umubiri we cyangwa ukaba ubiganirijwe n’inshuti ze bari basohokanye.
Uretse uyu musore, ibi birori byitabiriwe n’abahanzi barimo Kenny K-Shot, Kenny Sol, Bruce The 1st n’abandi batandukanye bari bagiye gushyigikira Kivumbi bari banarimo Jeannine Noach ndetse na Sacha Kate.
Abitabiriye ibi birori bagize amahirwe yo kumva bwa mbere nyinshi mu ndirimbo zigize iyi album ndetse Kivumbi nyirizina anyuzamo anabaririmbira zimwe muri zo.
Uretse Kivumbi wataramiye abari bitabiriye ibirori byo kumva album ye, abahanzi barimo Kenny K-shot, Kenny Sol na Bruce The 1st nabo bahawe umwanya basuhuza abakunzi babo.
Iyi album nshya ya Kivumbi ‘Ganza’ iriho indirimbo zirimo Nzakomeza, Muhorakeye yakoranye na Riderman, Streets yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda Joshua Baraka, Impamvu, Selfish yakoranye na Mike Kayihura na Ruti Joel n’izindi nyinshi.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!