IGIHE

Umuryango wa Nsanzamahoro Denis Rwasa wakuye ikiriyo (Amafoto)

0 14-09-2019 - saa 11:52, Nsengiyumva Emmy

Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri filime nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana ku wa Kane Tariki 5 Nzeri 2019 azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi. Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2019 nibwo umuryango inshuti ndetse n’abavandimwe bakuye ikiriyo.

Uyu muhango wabereye aho Rwasa yari atuye Kicukiro witabiriwe n’umuryango wa Nyakwigendera, inshuti ze ndetse n’abavandimwe be.

Muri uyu muhango wo gusoza icyumweru cy’akababaro cyari gishize kuva Rwasa yatabaruka, inshuti ze ndetse nabo hafi mu muryango we bongeye kugaruka ku buhamya bwa Nyakwigendera ndetse banongera kumusabira ku Mana ngo ikomeze kumutuza aheza mu ijuru.

Aha hifashishijwe cyane cyane amashusho yafashwe bamwe mu bahoze hafi ye bavuga uko babanye na Rwasa mbere yuko atabaruka ndetse banakomoza ku rugendo rwe muri iyi si mu minsi ye ya nyuma y’ubuzima.

Muri aya mashusho yongeye kwerekanwa basoza ikiriyo, Umubyeyi wa Nsanzamahoro, Mukakananga Patricia, yibanze ku buzima bw’umuhungu we kugeza ku munsi yitabye Imana.

Yagarutse ku magambo ya nyuma bavuganye, ati ”Yarambwiye ati ’wagiye ukazana imodoka tukitahira ko ubona hano nta kintu bari kudukorera?’ Ayo ni yo magambo ya nyuma yambwiye ahita abura imbaraga, abaganga bakomeza kugerageza na we arwana n’umutima kugeza ashizemo umwuka.”

Umuhungu w’imyaka 15 wa Nsanzamahoro witwa Mugisha Davis, mu gahinda kenshi yavuze uko Se yamugiraga inama mu tuntu twinshi twaba uturebana n’ubuzima busanzwe, ibirebana n’ishuri n’ibindi.

Yakomeje ati "Ibyo mwibukaho ni uko hari igihe twajyaga gutembera tukajya muri Piscine, akanganiriza akangira inama zo kuba umuntu w’umugabo… Nzirikana isezerano namuhaye ry’uko ngomba kuba umuntu w’umugabo. Ubutumwa naha papa ni uko agiye nkimukeneye kandi nkimukunda. Yari afite byinshi byo kunkorera, nari mfite byinshi byo kumwereka ariko nyine agire iruhuko ridashira."

Mushiki wa Nsanzamahoro, Nyiramahoro Donatha, ari na we wamurwaje kugeza ku isegonda rya nyuma, yahamije ko yitabye Imana yamaze gukizwa, cyane ko hari isengesho bakoranye mu minsi ya nyuma rigamije kumweza imbere y’uwiteka.

Ati ”Numvaga ikintu namwifuriza ari ukuzabona ubugingo buhoraho, naramuganirije mubwira ko Yesu amukunda, mubwira ko Yesu yasize ubwiza n’icyubahiro akava mu ijuru kugira ngo aze gucungura umuntu. Mubwira ko Yesu ari inzira y’ukuri n’ubugingo. Musaba ko na we yamwakira mu buzima bwe akazamusanga biramutse hari ukundi bigenze, cyangwa na we imbaraga ze zikamukoreramo akamukiza.”

"Yari afite intege nke cyane yajya kubisubiramo bikamunanira, ariko uko twagiye tuganira yaje kumbwira ngo erega nabyumvise kandi ndabyemera, nanjye hari ibintu nasabye Imana kandi yampaye."

Anita Pendo yari yitabiriye umuhango wo gukura ikiriyo cya Rwasa
Edouce Softman yari muri uyu muhango
David Bayingana na Uncle Austin basangije abari aho ubuzima babanyemo na nyakwigendera
Rosine uzwi muri filime nka Citymaid na Papa Sava yari yitabiriye uyu muhango
Umuhango wo gukura ikiriyo wari witabiriwe n'abantu batari bake

Amafoto: Gift Munyarugerero

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 29 21-10-2019
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza