Umunyarwandakazi yabyinnye mu ndirimbo iri guca ibintu muri Amerika

3 8-05-2018 - saa 11:29, Dusabimana Aimable

Umunyarwandakazi Sherrie Silver yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo nshya yasohowe na Childish Gambino ikaba iri mu zikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igihe gito isohotse.

Sherrie Silver uvuka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda ni we wayoboye imbyino zose zakoreshejwe mu ndirimbo yiswe ‘This Is America’ igaragaza ishusho y’icyo gihugu cy’igihangange ariko cyugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo kuva ku ivangura kugeza ku bugizi bwa nabi bukoreshejwe intwaro.

Childish Gambino wifashishije Sherrie Silver ubusanzwe azwi cyane nka Donald Glover mu myuga itandukanye akora mu ruganda rw’ibijyanye n’imyidagaduro. Ni umukinnyi wa filime, umunyarwenya, umuraperi, uvanga umuziki by’akarusho akaba n’umuririmbyi ukoresha injyana zirimo Hip-Hop, Funk na R&B.

Indirimbo ye ifite amashusho yavugishije benshi yasohotse mu buryo butunguranye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari ayoboye ikiganiro kizwi nka ‘Saturday Night Live’.

Amashusho ya ‘This Is America’ yayobowe n’uwitwa Hiro Murai banafatanyije mu yindi mishinga irimo uwa filime ndende yakoze yitwa ‘Atlanta’ ndetse n’izindi ndirimbo zitandukanye.

Sherrie Silver wayoboye imibyinire muri aya mashusho anayagaragaramo nk’umwe mu babyinnyi bambaye imyenda y’abanyeshuri bagaragara inyuma ya Childish Gambino.

Ni umuhanzi w’umubyinnyi umaze kwamamara henshi muri Afurika no mu bihugu by’u Burayi. Yabyiniye abahanzi bakomeye ndetse yigisha kubyina mu bihugu bitandukanye. Mu bo yabyiniye bazwi harimo Wizkid, Diamond Platnumz, Fuse ODG, Sean Paul, Tiwa Savage, Run Town, P-Square, Ice Prince n’abandi benshi.

Yavukiye mu Rwanda mu 1994, nyuma mu 1999 aza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse akabihuza no gukina filime, yakinnye muri Africa United, iyi yasohotse muri 2010 ivuga ku rugendo rw’abana batatu b’Abanyarwanda bakoze bajya kureba imikino y’igikombe cy’isi muri Afurika y’Epfo.

Iyi ndirimbo ya Childish Gambino yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe

Uyu mukobwa anazwi mu bikorwa by’ubugiraneza yagiye akora hirya no hino muri Afurika ndetse yabigejeje no mu Rwanda aho nko muri Nzeri 2016, yahavuye atanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 200 ndetse n’inzitiramubu mu gikorwa yakoreye i Nyamirambo.

Glover wamwifashishije mu ndirimbo ye, yakinnye muri filime nyinshi zizwi nka ‘Mystery Team (2009)’, ‘Magic Mike XXL (2015)’, ‘The Martian (2015)’ na ‘Spider-Man: Homecoming (2017)’ yagaragayemo yitwa Aaron Davis. Yitezwe mu yitwa ‘Solo: A Star Wars Story’.

Yegukanye ibihembo bigera kuri 23 mu bijyanye no gukina filime ndetse no gukora umuziki. Byinshi mu byo yegukanye muri ‘cinema’ abikesha filime ndende ya ‘Atlanta’. Mu muziki afite Grammy Award mu cyiciro cya ‘Best Traditional R&B Performance’ abikesha indirimbo yise ‘Redbone’.

Amashusho ya ‘This Is America’ akozwe mu buryo bwihariye

Ni indirimbo ikozwe mu buryo bwo gusetsa ariko na none ikerekana akababaro ku bibazo byugarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika birimo ubwicanyi bukorwa n’abapolisi, ivangura rishingiye ku ruhu n’ibyaha bikozwe hifashishijwe imbunda.

‘This Is America’ ifite amashusho yafatiwe mu bubiko bw’ibikoresho itangirana n’umugabo wicara agacuranga ‘guitar’ nyuma akagaragazwa yambwitswe igifuka mu maso akaraswa. Bamwe bamubonye nk’ugaragaza se wa Trayvon Martin wishwe arashwe mu 2012 nubwo uwakoreshejwe ari umuhanzi witwa Calvin the Second w’i Los Angeles.

Nyuma y’ayo mashusho Childish Gambino akomeza kugenda yigaragaza mu mbyino zishushanya ‘Minstrel Show’, imyidagaduro yakunze gukoreshwa n’abazungu ahagana mu 1800 bacisha bugufi abirabura bisize amarangi y’umukara.

Childish Gambino muri iyi ndirimbo yigaragaza nk’umugizi wa nabi ugenda urasa ku nzirakarengane. Abasobanura amashusho bavuze ko uburyo aherezwamo imbunda bishushanya agaciro abashyigikiye ko zitungwa n’abaturage baziha kurusha abagerwaho n’ingaruka zabyo.

Ikindi gice cy’aya mashusho kigaragaza uyu muhanzi arasa kuri korali y’abaririmbyi 10 bose akabica, bishushanya igitero cyo mu 2015 cyabaye ku rusengero rwa Charleston aho Dylann Roof wari ufite ingengabitekerezo yo kwanga urunuka abirabura yarashe urufaya rw’amasasu ku bakirisitu b’abirabura.

Nubwo imbyino za Childish Gambino zikomeza kwiganza mu mashusho inyuma ye hari ibirenzeho bikomeza kugaragazwa. Herekanwa abana b’abirabura bafite telefoni zifata amashusho y’abapolisi bica bene wabo, hakagaragazwa uko irondaruhu ryagiye rikorwa mu myaka myinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.

Iyi ndirimbo mu masaha 72 gusa isohotse imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 30 ziyongera umunota ku wundi ku rubuga rwa YouTube.

Igaragaza ubwicanyi bukorerwa abirabira n'uburyo umuco wa Amerika utabakiriye neza
Iyi ndirimbo igaragaza uko abirabura bafata amashusho kuri telefoni bagenzi babo iyo bahohoterwa n'abapolisi
Sherrie Silver akunze gusura u Rwanda akanahafatira amashusho y'imbyino ze
Sherrie Silver n'ababyinnyi yifashishije mu mashusho ya Childish Gambino
Umunyarwandakazi Sherrie Silver ari mu mashusho y'indirimbo ya Childish Gambino iri guca ibintu
Ubwicanyi bwabereye i Charleston bwagaragajwe muri iyi ndirimbo
Uyu mukobwa amaze kwamamara kubera umwuga wo kubyina

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Fidele 2018-05-12 21:52:39

niba ushaka inkuru ya Sherrie Silver irambuye kuri iyi ndirimo(This Is America) reba hano:
https://www.interviewmagazine.com/music/choreographer-sherrie-silver-made-masterpiece-donald-glovers-america

2
Haj 2018-05-08 23:17:24

@umusomyi hahh mushake youtube hari aho avuga inkomoko ye

3
Umusomyi 2018-05-08 09:11:49

wa mugabo we se ko title ivuga kuri Sherrie Silver hanyuma inkuru yose ukaba wivugiye kuri Childish, indirimbo ze, ibikorwa bye nibyo wahariye umwanya munini kdi mfunguye nshaka amakuru y’ umunyarwandakazi nubwo ntahamya neza ko ariwe pe! Avuka Huye kwa nde mbese ko tuzi Stromae, na Corneille n’abandi uyu we mwatumenyeye neza. Murakoze

Kwamamaza