IGIHE

Umunyarwanda Ncuti Gatwa yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko 50 ruri kuzana impinduka ku Isi

3 25-05-2019 - saa 10:02, Muvunyi Arsène

Ncuti Gatwa wamamaye muri filime ya Sex Education, yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruko 50 ruri kuzana impinduka ku Isi.

Ikinyamakuru gikomeye cya Elle cyashyize umunyarwanda Ncuti Gatwa ku rutonde rw’abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka kurusha abandi [50 Game-changers].

Iki kinyamakuru gitangaza uru rutonde mu rwego rwo gushimira urubyiruko ruri kwerekana impinduka mu bice bitandukanye bigize ubuzima bw’abantu.

Urw’uyu mwaka wa 2019 rwagaragayeho umukinnyi wa filime w’umunyarwanda Ncuti Gatwa, umunyapolitiki w’umunyamerikazi Alexandria Ocasio-Cortez ufite imyaka 29, umuraperikazi Simbiatu Abisola Abiola Ajikawo uzwi nka Little Simz w’imyaka 25, Greta Thunberg umunya-Suede w’imyaka 16 washinze umuryango wo kurengera ibidukikije n’abandi benshi.

Ncuti Gatwa ni umusore w’imyaka 26 wamamaye kubera filime y’uruhererekane yitwa Sex Education yerekanwa na Netflix.

Uyu musore utari ufite ubunararibonye buhambaye yakunzwe na benshi aho akina yitwa Eric uba ari umutinganyi. Akina ari umunyeshuri ufite ubumenyi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse akabyigisha abandi.

Uretse kuba ari umunyeshuri ushabutse, akunda kubyina mu ishuri ndetse akigisha bagenzi be uko abagore bo muri Afurika batega igitambaro n’ibindi bijyanye no kongera ubwiza.

Uyu musore wavukiye mu Rwanda n’umuryango we bimukiye muri Scotland mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yarize ibijyanye no gukina ikinamico. Kuri ubu batuye mu mujyi wa Tottenham mu Bwongereza.

Uretse Sex Education, Ncuti Gatwa azagaragara muri filime izaba irimo abakinnyi nka Kim Cattrall na Nick Frost muri Nyakanga.

Aherutse kandi gushyirwa mu bahatanira ibihembo bikomeye bya MTV Movie & TV Awards mu byiciro bibiri; mu bakinnyi bari kuzamuka neza [Best Breakthrough Perfomance] ,no mu cyiciro cy’abasomanye neza [Best Kissing] aho ari kumwe n’uwo bakinana Connor Swindells uba witwa Adam Grof.

Ncuti Gatwa akomeje gushimirwa bitewe na filime yakinnyemo ya Sex Education
Ncuti Gatwa akina ari umutinganyi muri Sex Education
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Eliza 2019-05-25 11:16:06

Umva mbese ngo baramamaza ubutinganyi, ubwose nyine murumva ari gute inyo binyamakuru byabo bitamushimagiza nyine ko intego yabo bazungu ari ugukwirakwiza ubutinganyi cyane cyane mu birabura kuko aribwo bwoko kugeza ubu butakira ubwo butindi, none nyine barafata umwirabura bakamuha iyo role barangiza bakamwamamaza nyine kugirango nabandi birabura bararuke.muve kuri ayo mashitani y abazungu, baturutse kuri ba bamalayika by ibyigomeke bacumuye ku Mana bagasambana n abakobwa b abantu ubwo rero abazungu bavuka batyo nurwo rubyaro rwabo niyo mpamvu aribo bakwirakwiza sekibi muri iyi si, aho bageze abantu bishimye bakora uko bashoboye bakanaryanisha bakahasiga induru no kumena amaraso, aho bagiye hose muzarebe bahakoze genoside muzarebe ibihugu by uburayi na amerika uburyo barimbuye ba nyiraho b abirabura, murebe za australia uko babigenje, none murebe ubutinganyi uburyo bari kubucengeza mu bantu ku neza cg ku nabi, yewe no mu nsengero hanze bajyayo bagasaba za cd ngo bumve ko hari pasitoro wigishije ko ubutinganyi ari icyaha maze bamwice cg bamufunge, mbese aba si abantu buntu ni amashitani bantu, mwirinde izi entertainment industries zabo kuko niho bari gukorera cyane muramenye rero ntimushukwe n amafaranga cg kwandikwa no gushimagizwa nabo mu bibi ngo namwe mushoke mukore ibidakorwa, mwibuke ko ari ntawe ukeza abami babiri kandi mwibuke abo muri bo mwiyubahe, nibi rwose ntimukabyandike kuko muba mubyamamaza.

2
Uwamungu Angelique 2019-05-25 06:35:05

Uzaba intwari wabyawe ni izindi bitumye nshima Imana uranejeje

3
john 2019-05-25 04:00:47

Yesu yaravuze ngo ese byakumarira iki gutunga ibyisi byose warangiza ukabura ijuru.Kuri njye gushaka imibereho si bibi ariko kuyishakira mu bintu bidagesha Imana icyubahiro ni ikibazo kikomeye kuko at the end turabisiga Kandi nubugingo buhoraho

Kwamamaza