Umunyamakuru Sam Karenzi yerekanye umukobwa bagiye kurushinga

10 8-05-2018 - saa 09:14, Munyengabe Murungi Sabin

Karenzi Sam uzwi cyane kuri Radio Salus agiye kwambikana impeta n’umukunzi we Titi Aline, ubukwe buzaba mu ntangiriro za Kanama 2018.

Urukundo rwa Sam Karenzi na Titi Aline ntirwigeze ruvugwaho mbere gusa mu buryo busa n’ubutunguranye uyu munyamakuru yasohoye integuza anerekana umukobwa yihebeye anamenyesha inshuti ze gahunda y’ubukwe.

Sam Karenzi[usanzwe ari n’umunyamabanga wa Bugesera FC ] yabwiye IGIHE ko urukundo rwe na Aline rukomeye cyane kandi ko babyirukanye bakaba baranahuje muri byose. Yamuhisemo mu bandi bose kuko ngo “Ni umukobwa wubaha, utuje kandi usenga.”

Yongeyeho ati “Aline turaziranye kuko ni uw’iwacu, imiryango iraziranye ni abantu bamwe. Twari dusanzwe tuziranye ku buryo bitatugoye guhuza, aho twabonaniye ni aho dusengera, niho twahuriye duhuza gahunda turakundana. Nabonye ari umuntu waba umugore muzima, ndamuzi; ibyo byose ni byo byatumye mfata icyemezo cyo kubana na we. Kubera ko twari tuziranye ntabwo byadufashe igihe kinini kumva ko tugomba kubana.”

Sam Karenzi na Aline bazarushinga muri Kanama 2018

Titi Aline yaje asimbura undi mukobwa witwa Irakoze Ariane. Sam Karenzi yari yambitse impeta y’urukundo Irakoze Ariane mu ruhame mu gitaramo cyahuje abakundana tariki ya 13 Gashyantare 2016 mu kabyiniro kitwa Kaizen ku Kabeza.

Icyo gihe Sam Karenzi yahise avuga ko nyuma yo kumwambika impeta hazakurikiraho ubukwe. Yabwiye IGIHE ko, mu rukundo rwe na Irakoze Ariane hari ibyo batumvikanyeho bityo bemeranya gutandukana.

Yagize ati “Ntabwo byakunze kandi twabyumvikanyeho turabihagarika, n’abashakanye baratandukana,buriya abantu dupanga ibyacu Imana nayo igapanga ibyayo. Imana niko yari yarabipanze kandi bibaho.”

Sam Karenzi azajya gusaba umugeni i Nyamata ku itariki ya 10 Kanama 2018, nibamumwemerera basezerane bucyeye bw’aho tariki ya 11 Kanama, ibirori bizabera kuri Camp Kigali.

Ni ubwa mbere Sam Karenzi avuze byeruye ku by'urukundo rwe na Aline agahita atangaza n'itariki y'ubukwe
Sam Karenzi na Aline bari basanzwe baziranye kuko bakomoka mu Karere kamwe ka Bugesera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bosco Nyamagabe 2018-05-09 08:52:54

Turabashyigikiye

2
kilo 2018-05-09 02:53:20

1. Ibyo si ngombwa kubishyira mu itangazamakuru ahubwo mwabimenyesha inshuti n’abavandimwe banyu bazabatahira ubukwe. 2. Uwo mukobwa uramushyira ku karubanda kandi hanze hari huzuye ba kazarusenya. Musonalisation ntuzi ko imeze nabi.

3
Alphonse 2018-05-09 01:18:22

Sam,urakoze kubitumenyesha ,turagushyigikiye kandi tukwifurije ishya nihirwe murugendo rwubuzima watangiye,waradufashije mubuzima busanzwe ndetse nimyidagaduro reka natwe tugufashe ube umugabo

4
Kagabo 2018-05-08 14:43:30

Sam nawe wabanje gutandukana na Erica umushinja kuguca inyuma kandi umwambuye Kennedy !ubwose uwo we muzamarana kangahe

5
Julienne M.Noheli 2018-05-08 06:21:16

Ni byiza gukunda umuntu usenga,Imana ikomeze kubaba hafi.

6
nm 2018-05-08 06:16:11

Nagize ngo inkuru zandikwa ni izidasanzwe. Naho ubukwe ndumva ari ubusanzwe nta gishya kirimo ubwo niba hari impamvu yo kubyandika abasobanukiwe itangazamakuru mwansobanurira.

7
Kagabo 2018-05-08 04:54:59

KURONGORANA binyuze mu mategeko,ni Impano (gift) iva ku mana.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yacu yitwa Yehova yaduhaye,harimo no kwishimana n’uwo mwashakanye,ndetse no mu gitanda!!.Bisome muli Imigani 5:15-20.Ikibazo nuko millions and millions bahemukira imana n’abo bashakanye,binyuze mu busambanyi.Usanga ababana neza ari bake cyane.
Nubwo imana iduha abagore,ubuzima,ibyo kurya,umwuka duhumeka,...mujye mwibuka ko hari ibyo imana idusaba.Icya mbere,itubuza gukora ibyaha.Ikadusaba kwiga bible,kujya mu materaniro ya gikristo,...Umurimo nyamukuru idusaba,ni ukwigana Yesu,natwe tukajya mu nzira no mu ngo z’abantu tukababwiriza ubwami bw’imana,nkuko Yesu n’abigishwa be babigenzaga.Soma Yohana 14:12.Iriya mihango yo kujya mu nsengero ku cyumweru bakaducurangira tugaha icyacumi Pastor,cyangwa bakaduha Ukarisitiya tugataha,siwo MURIMO imana yadusabye.
Muli Matayo 28:19,Yesu yaratubwiye ati "mugende kubwiriza abantu".
Yabisabye abakristu nyakuri bose.Abibera mu byisi gusa ntibite kubyo imana idusaba,ntabwo ari abakristu nyakuri.Ndetse imana ibafata nk’abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.Uwashaka kwiga bible ku buntu kandi tukamusanga iwe mu rugo,yatubwira.Yesu yadusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).

8
Todoli m.City 2018-05-08 04:50:12

Courage Sam, gusa witondere umukobwa kuko ibyo akweretse muri fiancalle sibyo akweteka nagera murugo.

9
Musa 2018-05-08 03:11:44

Ariko nkubu iyi nkuru itumariye iki? ni ukwamamaza uyu munyamakuru ahari, please bene izi nkuru nta mwanya zifite muri gahunda z’iterambere abanyarwanda bagamije, ikindi se ko mwerekana abanyamakuru ngo bajyiye kurushinga gusa aho ntimwaba mwibeshya ko abanyamakuru ari aba stars kuburyo niba ajyiye kurushinga bikwirakwizwa mu itangazamakuru? Nta star nta cash kandi imibereho y’abanyamakuru iraciriritse muri Rusange, Ibi byerekana uburyo mutazi kumenya inkuru mukwiye kwandika zifitiye rubanda nyamwinshi akamaro, anyway bazabyare hungu na kobwa.

10
kariza 2018-05-08 02:51:55

sam uri fake kabisa nonese kwaruwawe umushira mwitangaza makuru gute kabamukwake abafite cash iko pumbafu kabisa wagira ngo wakuriye hamwe na Diomond ,wasanga uru mu Rayon bibo bagira beniyo miterere yawe

Kwamamaza