IGIHE

Umunya-Nigeria Johnny Drille yatumiwe mu gitaramo i Kigali

1 9-08-2019 - saa 20:59, Muvunyi Arsène

Umuhanzi wo muri Nigeria Johnny Drille ategerejwe mu Mujyi wa Kigali aho azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza ukwezi kwa Nzeri 2019.

Drille yatumiwe i Kigali aho azataramira ku wa 27 Nzeri 2019 nyuma y’ubusabe bw’abantu benshi bagaragaje ko bifuza gutaramana na we.

Johnny Drille ubusanzwe witwa John Ighodaro ni umuririmbyi w’imyaka 29, akunzwe n’abantu benshi kubera umwihariko w’ijwi rye n’injyana ituje aririmba.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Wait For Me” yatangiriyeho, “Rome & Juliette” yamwubakiye izina ku ruhando mpuzamahanga, “Halleluya” yakoranye na Simi n’izindi nyinshi.

Umuhanzi Drille abarizwa mu nzu ya Mavin Records iyoborwa na Producer Don Jazzy, ikaba yarazamuriye izina abahanzi barimo Tiwa Savage uri mu bagore bakunzwe muri Afurika.

Kigali Jazz Junction uyu muhanzi yatumiwemo ni ibitaramo ngarukakwezi bitumirwamo abahanzi b’abanyamahaga bafite abakunzi benshi mu Rwanda. Ni abahanzi baba bafite umwihariko wo kuririmba mu buryo bw’umwimerere.

-  Reba Romeo & Juliet ya Johnny Drille

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria, Johnny Drille, yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza ukwezi kwa Nzeri 2019
Johnny Drille yakunzwe cyane mu ndirimbo “Rome & Juliette” ari nayo yatumye amenyekana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Webo 2019-08-10 04:07:30

Arashoboye

Kwamamaza