IGIHE

Umukobwa wa Apôtre Masasu yarushinze ku isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)

4 7-09-2019 - saa 17:56, Uwiduhaye Theos

Imfura ya Apôtre Masasu Ndagijimana uyobora Evangelical Restoration Church ku Isi, Deborah Masasu, yasezeranye kubana akaramata imbere y’Imana na Musafiri Thacien, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2019.

Imiryango yabo bombi yari yabukereye itewe ishema n’uyu mukobwa n’umusore barushinze.

Yaba uwari uyoboye ibi birori mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church ruherereye i Masoro, uwigishije ijambo ry’Imana n’abantu hagati yabo mu rusengero bahurizaga ku ‘kuba aba bombi bataranyuze mu idirishya ahubwo banyuze mu irembo bagaherekezwa n’imiryango yabo’ ku mugaragaro.

Deborah Masasu n’umukunzi we basezeranyijwe na se w’uyu mukobwa Apôtre Masasu Ndagijimana anabarambikaho ibiganza ngo mu rugo rwabo bazahorane amahoro, ituze n’amata ku ruhimbi.

Umuhango wo kubasezeranya uhumuje, uyu mukobwa yatunguwe ahita yifurizwa isabukuru nziza y’amavuko cyane ko yahuriranye n’ubukwe bwe, we n’umugabo we bishimana mu mbyino.

Abitabiriye bahise bahabwa umutsima n’ibyo kunywa bidasembuye ubundi bahabwa indi gahunda yo gukomereza mu birori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe b’uyu mukobwa.

Nyuma abitabiriye bahise bajya kwiyakirira mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Ubukwe bwa Deborah Masasu bwitabiriwe kandi n’abiganjemo abo bakorana umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya se Evangelical Restoration.

Mu bazwi babutashye harimo abahanzi Gabby Kamanzi na Patient Bizimana; uyu byanigeze guhwihwiswa ko bagiranye ibihe byiza by’urukundo.

Musafiri wasezeranye n’uyu mukobwa asanzwe akora akazi k’Ubuvuzi bw’amenyo.

Deborah Masasu yakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 25 Kanama 2019, urungano rwamukoreye ibirori byo kumusezeraho bizwi nka “Bridal Shower” byanitabiriwe na nyina, Pasiteri Lydia Masasu.

Urukundo rwe na Musafiri rwagizwe ubwiru, ntirwakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kugeza ubwo muri Kamena Musafiri Thacien yateraga ivi akambika impeta Deborah Masasu amusaba ko bazabana akaramata undi na we akabimwemerera atazuyaje. Hari nyuma y’aho uyu mugabo yerekanwa mu itorero tariki ya 19 Gicurasi 2019.

Uyu mukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamenyekanye cyane nk’uwatangije itsinda riramya rikanahimbaza Imana mu mbyino rya Shining Stars.

Amafoto: Munyarugerero Gift

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mugwaneza 2019-09-08 18:43:07

Mwe muzi ibya Restoration church nimunsobanurire. Abantu bajya mu kiliziya umunsi w’ubukwe, pasteur akabashyingira, barangiza bagakata gateau hagati muri kiliziya, akaba ari naho bakorera reception? Cyangwa ni uko ari umwana wa pasteur? Ubu ibi bintu byanyobeye-nzigumira muri gatolika ntacyo hatwaye, ho nta cyakabiri badusaba ku ngufu.

2
coco 2019-09-08 07:05:25

aliko maquillage (make up) zuburwose ntakigenda. Harigihe bazikorerumuntu bagakabya bakamugiramubi kandiyarasanzwe arimwiza. Nka mama pasteur Lydia Masasu (nyina wumugeni) bamumakiye baramusazisha barakabya

3
Jean Paul Ngemanyi 2019-09-07 23:33:53

Ndabona byari byiza cyane pe. Bazabyare kobwa na hungu. Imana izabafashe kurugo rwabo rushya

4
munyemana 2019-09-07 12:16:42

Bazabyare Hungu na Kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe.Abumvira imana nibo gusa izahemba ubuzima bw’iteka.

Kwamamaza