IGIHE

Umujyi wa Kigali wanyomoje Kidum wavugaga ko yabujijwe kwitabira Kigali Jazz Junction

5 14-09-2019 - saa 10:14, Nsengiyumva Emmy

Nimbona Jean Pierre wamamaye ku izina rya Kidum ni umuhanzi mpuzamahanga w’Umurundi ariko utuye muri Kenya. Uyu muri iyi minsi ari kugarukwaho mu nkuru z’ibinyamakuru binyuranye aho ari kuvuga ko yimwe uburenganzira bwo kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction yatumiwemo.

Mu kiganiro yahaye BBC, Kidum yatangaje ko impamvu atazitabira igitaramo yari yatumiwemo mu mujyi wa Kigali ari uko yangiwe n’ubuyobozi bwabimenyesheje abari bamutumiye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yanyomoje aya makuru atangaza ko Kidum atigeze yangirwa kuririmba.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pudence Rubingisa yagize ati “Ntabwo Umujyi wa Kigali wigeze wanga ko umuhanzi Kidumu aza gucurangira muri Kigali kuko ntabwo yigeze anabisaba. Niba hari gahunda afite yo kuza gucuranga, hari inzira bicamo akabisaba. Kugeza uyu munsi nta busabe bwe turabona.”

Kidum yari ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction itariki 27 Nzeri 2019 ari kumwe n’abandi baririmbyi nka Johnny Drille wo muri Nigeria.

Mu butumwa abari bateguye iki gitaramo banditse bamenyesha abantu ko uyu muhanzi atakikitabiriye, ntaho bigeze bavuga ko ari umujyi wa Kigali wamubujije. Icyakora bavuga ko byatewe n’impamvu zitabaturutseho.

Banditse itangazo rigira riti “Tubabajwe no kubamenyesha ko kubera impamvu tudashobora kwirinda, ntabwo tuzaba turi kumwe na Kidum ku bagomba kuririmbira abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba mu mpera z’uku kwezi. Tubasabye imbabazi kandi tuzirengera ingaruka ibi bishobora guteza. Twizeye kuzababona mu gitaramo.”

Ubuyobozi bwa Kigali Jazz Junction butangaza ko Kidum atakitabiriye iki gitaramo
Pudence Rubingisa Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yanyomoje ibyatangajwe na Kidum
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 29 21-10-2019
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ninjye 2019-09-15 07:18:37

Niba nasomye neza Kidumu yaratumiwe, sinumva impamvu yagombaga gusaba uburenganzira kandi hari abamutumiye. Ahubwo abateguye icyo gitaramo nibo batumira abahanzi bakanasabira uburenganzira ababukeneye. Rwose abateguye igitaramo ni nabo bamenyesheje abanyarwanda ko Kidumu atakije, njye numva abo bateguye igitaramo bagomba gutanga impamvu Kidumu atazaza. Ese ubundi ko iminsi igihari bakoze ibisabwa ko bizagera igihe igitaramo kizabera (27th september 2019) byaragiye ku murongo niba ntakindi kibyihishe inyuma ?

2
Peace 2019-09-15 03:05:55

Aha ngaha uratubeshye bwana muyobozi, nonese kidum niwe wari gusaba uburenganzira cg jazz junction yamutumiye niyo yangombaga kubisaba wenda ikaba yabamenyesha abahanzi izatumira. Aha byaba bivuze ko buri muhanzi uzaririmba muri iki gikorwa yagiye asaba uburenganzira ku giti cye! Bayobozi bacu dukunda mujye musobanura ibintu mu buryo bwumvikana kuko birinda amazimwe!

Peace

3
Yunusu 2019-09-14 18:11:20

None se Kidumu niwe wagombaga kwandika asaba uruhushya rwo kuririmba, kandi bavuga ko yari kuba yaje kuririrmba mu gitaramo cya Jazz Junction? Abagitegura nibo basabira icyo gitaramo uruhushya bakanavuga abazagicurangamo. We yakuwe ku rutonde rw’ abazaririmba. Ntimukadufate nk’ abana.

4
kamere 2019-09-14 06:17:50

Ariko Kidum si ubwa mbere aririmbiye mu Rwanda. Niba buri uko yaririmbaga byasabaga ko yubahiriza ibyo umujyi wa Kigali usaba, ubwo Prudence yaba afite ukuri. Ariko niba bitangiye ubu (iyi tariki niki gitaramo) ubwo haba hari impamvu ibiteye Prudence agomba gusobanurira abanyarwanda.
Wibuke ko iyo udasobanuye neza bituma abantu babitwara ukundi kandi bigira ingaruka ku mubano wacu n’ibindi bihugu ( abarwanya u Rwanda nabo bakabyuririraho)
Ku bwanjye simpamya ko Kidum yagombaga gusaba uruhushya, aho Prudence asobanurire neza abantu anatange gihamya yerekana ko Kidum hari ibyo atubahirije.
Ndi umunyarwanda, ndifuriza isura nziza igihugu cyanjye.
Murakoze

5
Kamo 2019-09-14 05:01:47

Umuntu w’umuyobozi wandika ngo "NTAGO" Ese nta secrétariat agira ngo ijye ibanza gusoma amatangazo asohorwa n’uyu muyobozi?

Kwamamaza