IGIHE

Umuhanzikazi Ray C mu kababaro nyuma yo gukuramo inda

0 16-09-2019 - saa 13:46, Uwiduhaye Theos

Ni akababaro ku muririmbyi uri mu bakanyujijeho igihe kinini muri Tanzania, Ray C wakuyemo inda y’umwana yari atwitiye umukunzi we w’umuzungu.

Uyu muhanzikazi ubusanzwe witwa Rehema Chalamila yabitangaje mu butumwa bw’urukurikirane yashyize hanze asaba inama bagenzi be b’abagore uburyo yazarinda undi mwana azatwita inda ye ntivemo.

Yakomeje avuga ko afite agahinda gakomeye nyuma yo kubura umwana we ndetse akaba ari kubabara mu mubiri nyuma yo guhura n’iki kibazo ku buryo yananiwe guceceka kubera umubabaro.

Ray C yavuze ibi mu butumwa bwe bwari buherekejwe n’ifoto ye ari mu bitaro.

Umwaka ushize uyu muhanzikazi nibwo yagaragaje umukunzi we w’umuzungu.

Yari amaze iminsi mike ari mu Bwongereza mu gitaramo yari yajyanyemo n’abandi bahanzi barimo Rosa Ree, Aslay, Mheshimiwa Temba na Ben Pol.

Ray C mu minsi yashize yavuzwe cyane mu itangazamakuru kubera kuganzwa no kunywa ibiyobyabwenge. Muri Gicurasi uyu mwaka yateye benshi ikiniga ubwo yahishuraga ko yari agiye kwiyahura kubera agahinda.

Uyu muhanzikazi tariki ya 8 Nzeri 2017 yakoreye igitaramo mu Rwanda cyiswe ‘Ray C in Kigali’ cyabereye mu kabyiniro ka People Club ku Kacyiru, yahuriyemo na Marina.
Ray C yamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo “Uko wapi”, “Umenikataa”, “Wanifautia nini”, “Na Wewe Milele” n’izindi.

Imwe mu ndirimbo za Ray C yakanyujijeho

Mu 2017 Ray C yataramiye mu Rwanda
Ray C ari mu gahinda nyuma y'uko inda yari atwitiye uyu mukunzi we yavuyemo
Ray C ari mu kababaro nyuma yo gukuramo inda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza