IGIHE

Umuhanzikazi Neza ukundana na Skales aratwite

6 20-08-2019 - saa 09:40, Uwiduhaye Theos

Umuririmbyi w’umunyarwandakazi , Neza Patricia Masozera, ukorera umuziki muri Nigeria ari kwitegura umwana we na Skales bamaze umwaka urenga bakundana.

Inkuru yo gutwita kwa Neza yakwirakwiye biturutse ku mashusho ye na Skales, uyu mukobwa ari kumubaza niba atazamusiga undi mu kumusubiza avuga ko atabikora kuko amutwitiye umwana.

Ikinyamakuru Tunez Media kibinyujije kuri Instagram cyanditse ko Skales na Ineza bari kwitegura umwana wabo mu minsi ya vuba.

Neza w’imyaka 34 yahishuye iby’urukundo rwe na Skales muri Werurwe uyu mwaka ashyira uruhererekane rw’amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ari mu rukundo na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales mu muziki wa Nigeria.

Ni ubwa mbere Neza yari agaragaje amarangamutima ye ku bijyanye n’urukundo agashimagiza umusore muri ubu buryo. Mu mwaka ushize byigeze guhwihwiswa ko yaba akundana Skales nyuma y’aho yari amaze gutandukana n’undi mukobwa wo muri Ethiopia ariko biza gufatwa nk’ibihuha.

Muri Gicurasi yashimangiye iby’urukundo rwe na Skales maze amuvuga imyato karahava avuga ko badateze gutandukana ahubwo bazakundana kugeza ku ndunduro.

Neza yavuze aya magambo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ashimangira ko umwaka amaranye n’uyu musore wabaye uwo kwiga byinshi kandi akaba abyishimira.

Yakomeje avuga ko Skales amaze gufata ibirindiro mu mutima we ndetse bakaba bazakundana kugeza ku ifirimbi ya nyuma y’ubuzima.

Ati “Tuzakundana ubuziraherezo rukundo. Imana yampaye buri kimwe dukeneye kugira ngo tubashe kubaho. Ukora ibishoboka byose ngo wongere unyigarurire iyo hari agakosa wankoreye. Reka dukomeze dutere imbere.”

Skales na we yari yanditse kuri Instagram ashimira Neza ku kuba yihanganira amafuti ye akamubabarira.

Neza yahoze abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya MCG Empire ayivamo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bakorana. Yahise ava muri Nigeria asubira muri Canada ahari umuryango we.

Mu 2017 uyu mukobwa yegukanye igihembo cyo ku rwego rwa Afurika nk’umuhanzi utanga icyizere cy’ejo hazaza muri AFRIMMA, aza no ku cyereka abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yahuriyemo na Masamba mu Ukuboza uwo mwaka.

Ineza na Skales bamaze iminsi bakundana
Ineza na Skales biteguye umwana wabo nyuma y'umwaka bakundana
Skales yabwiye Ineza ko adashobora kumusiga kandi amutwitiye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gabriel Mutunangenge 2019-08-20 17:34:57

Harya uwo ntiyagiye Nigeria avuga ko agiye gukora umuziki? Mbega ibintu we! Singaye n’inshuti yanjye y’umunya Ghana uherutse kumbaza impamvu byoroshye gusambanya abanya rwanda kazi, yibaza niba bidaturuka ku muco nyarwanda n’uburere buhabwa abakobwa b’u Rwanda? Sha jye nabuze icyo musubiza...yampishuriye ko bimuvuna gutereta abakobwa b’iwabo b’abanya Ghana kazi kandi bavuga ururimi rimwe ariko byoroshye gutereta abanyarwandakazi kuko bahita bemera ko abasambanya...isomo nabwira abakobwa nuko iyo wigemuriye umuhungu ahita agusuzugura kandi birangira atakurongoye...abanyarwandakazi bahindutse insina ngufi mu ruhando mpuzamahanga ntagaciro bahesha igihugu cyabo!

2
Brian tutu 2019-08-20 14:07:09

Bose bagenda bavuga ko bagiye gukora umuziki kumbe baba bajyanywe no kuba indaya z’ingirwa ba star bikarangira babateye amada...muzaba mu mbwira bashiki bacu bajya gukora uburaya bikarangira bazanye abana mu rwanda ngo tubarere...niba hari ibicucu by’abakobwa kw’isi ni abanyarwandakazi...arghhh

3
gisagara 2019-08-20 10:25:43

Yewe mukobwa we,menya ko uyu munyamahanga nta kabuza azaguta namara kuguhaga.Niko aba Stars bakora.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

4
Sebu 2019-08-20 09:10:18

Buri wese akama iyo aragiye!

5
Jamira 2019-08-20 07:02:07

Abanyarwandakazi se ntimubazi. Ubwo yamubeshye ko ari ku miti, hahahaha!!

6
che 2019-08-20 03:14:32

Et alors!

Kwamamaza